Tanzania: Polisi yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Ashley Robinson

Polisi yo muri Zanzibar muri Tanzania yarangije iperereza ku rupfu rw’umunyamerikakazi Ashley Robinson wari uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ashlee Jenae, igaragaza ko yiyahuye nyuma y’igihe kinini yari amaze ahanganye n’ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe.

Ashley Robinson wari ufite imyaka 31 y’amavuko, yitabye Imana muri Mata 2026, nyuma y’ibyabereye muri hoteli ya Zuri Hotel iherereye muri Zanzibar, aho yari yagiye kuruhukira ari kumwe n’umukunzi we Joseph McCann.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Zuberi Chembera, Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Zanzibar, yavuze ko ibimenyetso byose byakusanyijwe n’abashinzwe iperereza byagaragaje ko Robinson yiyahuye kandi ko nta wundi muntu wagize uruhare mu rupfu rwe.

Yagize ati: “Twifashishije ubuhamya bwatanzwe, isesengura ryakozwe kuri telefone n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya nyakwigendera ndetse n’iby’umukunzi we biteguraga kurushinga, twasanze yari amaze igihe afite ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe.”

Iperereza ryakozwe ryasohotse nyuma y’amezi abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa witabye Imana amaze kwambikwa impeta n’umukunzi we.

Polisi yavuze ko ku wa 8 Mata 2026 ahagana saa mbili n’iminota 55 z’ijoro, umwe mu bakozi ba hoteli wari mu kazi ko kugenzura ibyumba yageze ku cyumba cyari gifite nimero 25, asanga urugi rufunze ndetse n’imbere mu cyumba harimo umwijima udasanzwe.

Nyuma y’icyo gikorwa, Robinson yahise ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana ku wa 9 Mata 2026 avurirwa mu Bitaro bya Ampola Hospital biherereye mu Karere ka Urban West muri Zanzibar.

Mu makuru ya mbere yari yatangajwe na Polisi, havuzwe ko Robinson yiyahuye nyuma y’amakimbirane yari amaze kuba hagati ye n’umukunzi we Joseph McCann w’imyaka 45.

Kugeza ubu, imiryango ya Robinson cyangwa Joseph McCann wari waramwambitse impeta y’urukundo, ntibaragira icyo batangaza ku myanzuro yavuye mu iperereza ryashyizwe hanze na Polisi ya Tanzania.

Ashley Robinson na Joseph McCann bari bageze muri Tanzania mu kiruhuko no kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Robinson yabaye ku wa 5 Mata 2026.

Kuri uwo munsi ni na bwo McCann yari yamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore inkuru yakiriwe neza n’abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi ya Tanzania yatangaje ko Ashley Robinson yiyahuye (Photo: Facebook)

Ibitekerezo