NYARWAYA Innocent uzwi ku mazina ya Yago Pon Dat, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze YAGO TV SHOW Ltd, yasabye imbabazi Abanyarwanda, abahanzi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro nyuma y’amagambo yavuze ku muyoboro wa YouTube agaragaza ko hari abo yibasira.
Mu itangazo rirerire ryashyiriyeho umukono i Kampala ku wa 20 Ukwakira 2026, akarinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram, Yago yavuze ko amagambo yavuze mu kiganiro cyo ku wa 28 Nzeri 2026 yari mabi kandi akwiye kwamaganwa. Ayo magambo yari yavuze asesengura indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Irya 4” ikubiyemo amategeko icumi. Muri icyo kiganiro, Yago yari yagize ati: “…ese ayo mategeko yawe ni bwoko ki? Ni nka ya yandi ya Gitera…”.
Nyuma yo kuganira no kugirwa inama n’abantu batandujanye, Yago yasabye imbabazi ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Abanyarwanda bose, abahanzi, abanyamakuru, abakunzi ba muzika, abamamaza n’abandi bumva ko yabakomerekeje. Yavuze ko iriya mvugo ari mbi kandi itari ikwiriye na busa kuko ngo nta ngengabitekerezo afite cyangwa undi mugambi mubi wo kwibasira abantu runaka. Yagaragaje ko ibyo byose yabitewe n’umujinya n’uburakari kubera ikibazo afitanteye n’umuntu umwe ariko ko yiteguye kugikemura.
Yago yari yavuze kandi ko ayo magambo yayavuze mu gihe hari impaka ku bikorwa byakorwaga n’abahanzi bifitanye isano n’ikirango cye n’ikigo ayoboye. Yasobanuye ko ibyo bikorwa byari bimaze igihe bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no ku muyoboro we wa YouTube witwa “YAGO TV SHOW”, ariko akavuga ko hari ibyakozwe n’abahanzi n’abandi bafatanyabukorwa bitandukanye n’ibyo bari bumvikanyeho, bityo impaka zikavuka ku ikoreshwa ry’ibihangano bye n’ikirango cye.
Yavuze ko mu myaka itandatu ishize ikigo cye cyagiye gifasha abahanzi, barimo kubafasha kwamamaza ibihangano byabo, kubahuza n’abayobozi no kubagira inama. Yongeyeho ko umuziki ukorerwa n’abahanzi babarizwa mu kigo cye, kandi ko na we ari umuhanzi.
Mu itangazo rye, Yago yahakanye ko yashatse gutesha agaciro amategeko cyangwa kwangiza ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko ashyigikiye ubumwe, ubufatanye no guharanira umutekano n’iterambere ry’Igihugu, asaba ko amagambo ye atongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.
Yavuze kandi ko nyuma y’aya makimbirane yagiranye ibiganiro n’abahanzi n’abandi barebwa n’iki kibazo, kandi ko yiteguye gukomeza ibiganiro no gushaka umuti urambye. Yasabye abahanzi n’abafatanyabikorwa gukorera hamwe, kubahana no kugirana inama.
YAGO TV SHOW Ltd yatangaje ko ishyigikiye ubumwe n’ubufatanye, kandi ko itazashyigikira amagambo cyangwa ibikorwa bigamije gukomeretsa abandi no kubiba amacakubiri. Yago yavuze ko azakomeza gukorana n’abahanzi ndetse n’inzego bireba mu gukemura ikibazo, ashimira abamugiriye inama n’abamushyigikiye.







Ivomo: Iri tangazo rya Yago Pon Dat ryakuwe kuri Instagram ye.
Ibitekerezo