Trump yaba yivanze mu guhindura icyemezo cy’umusifuzi?

Icyemezo cyafashwe na FIFA cyo kwemerera rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Folarin Balogun, kongera gukina nubwo yari yahawe ikarita itukura, cyakuruye impaka zikomeye ku Isi y’umupira w’amaguru.

Abasesenguzi, abafana ndetse n’amashyirahamwe y’umupira bavuga ko iki cyemezo gishobora guhindura amateka n’uburyo amategeko ya FIFA asanzwe asobanurwa.

Balogun yahawe ikarita itukura mu mukino wa 1/16 wahuje Amerika na Bosiniya-Herizegovina nyuma yo gukandagira ku kuguru kwa myugariro Tarik Muharemović. Nubwo benshi bemera ko byabaye atabigambiriye, amategeko ya FIFA asanzwe ateganya ko umukinnyi ubonye ikarita itukura ahita asiba umukino ukurikiyeho nta burenganzira bwo kujurira.

Nyamara, mu buryo butunguranye, Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yahagaritse igihano cya Balogun, bityo yemererwa gukina umukino wa 1/8 uzahuza Amerika n’Ububiligi. Ni icyemezo cyatangaje benshi kuko Balogun ari we umaze gutsindira Amerika ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, hamaze gutangwa amakarita atukura 189, ariko ni inshuro ebyiri gusa umukinnyi yigeze kudahanirwa gusiba umukino ukurikiyeho. Uwa mbere ni uw’icyamamare cyo muri Brazil Garrincha mu Gikombe cy’Isi cya 1962, naho ubu Balogun ni we mukinnyi wa kabiri ubigezeho.

Impamvu FIFA yatanze ntizanyuze benshi

FIFA yasohoye itangazo rigufi rivuga ko yakoresheje ingingo ya 27 y’Igitabo cy’amategeko agenga imyitwarire, itanga uburenganzira bwo guhagarika cyangwa kugabanya ibihano. Ariko ntiyasobanuye impamvu Balogun ari we gusa wahawe uwo mwihariko.

Abanyamategeko bazi amategeko y’umupira bavuga ko iyo ngingo itigeze ikoreshwa muri ubu buryo mu Gikombe cy’Isi, bituma hibazwa niba amategeko yakurikijwe kimwe ku makipe yose.

Ububiligi bwarakajwe n’iki cyemezo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’Ububiligi ryamaganye icyo cyemezo rivuga ko kinyuranyije n’amabwiriza y’irushanwa, asobanura neza ko umukinnyi uhawe ikarita itukura ahita asiba umukino ukurikiyeho.

Umutoza w’Ububiligi, Rudi Garcia, yavuze ko byabaye nk’urwenya rwo ku wa mbere Mata, ashimangira ko ikibazo kitareba ikipe ye gusa ahubwo kireba ubutabera mu mupira w’amaguru.

Folarin Balogun wari wahawe ikarita itukura yagabanyirijwe igihano bimuha amahirwe yo kuzakina umukino uzahuza Amerika n’Ububiligi (Ifoto: Getty Images)

Ese Donald Trump yagize uruhare?

Inkuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Amerika ivuga ko Perezida w’Amerika, Donald Trump, yavuganye kuri telefoni na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amusaba gusuzuma ikibazo cya Balogun.

Amakuru avuga ko n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Amerika, barimo Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, bagaragaje ko ikarita itukura Balogun yahawe yari ikabije, basaba ko hajyaho uburyo bwo kujurira ku byemezo nk’ibyo.

Nyuma y’uko FIFA ihinduye icyemezo, Trump yashimiye uru rwego ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “rwakosoye akarengane gakomeye.” Ibi byatumye hibazwa niba igitutu cya politiki cyaragize uruhare mu mwanzuro wa FIFA, kandi nyamara amategeko yayo abuza kwivanga kwa politiki mu mupira w’amaguru.

Ese hagiye kuvuka umuco mushya?

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gutuma amakipe menshi atangira gusaba ko ibihano by’amakarita atukura bisubirwamo, cyane cyane iyo habayeho gukinira nabi bitagambiriwe.

Hari impungenge ko amarushanwa y’imbere mu bihugu ndetse n’andi ategurwa na FIFA ashobora kujya ashyirwaho igitutu cyo koroshya ibihano, ibintu bishobora gutuma amategeko atongera gukurikizwa kimwe ku makipe yose.

Hari n’abagaragaza ko mu mikino yabanje y’iri Gikombe cy’Isi, abandi bakinnyi bahawe ibihano bikomeye kurusha Balogun, harimo umukinnyi wa Qatar wahagaritswe imikino itanu nyuma yo gukomeretsa uwo bahanganye, nyamara we ntiyigeze ahabwa amahirwe yo kugabanyirizwa igihano.

Amaso yose ahanzwe Balogun

Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera, abafana b’umupira ku Isi yose bategereje kureba uko Balogun aza kwitwara mu mukino wa 1/8 uzahuza Amerika n’Ububiligi. Naramuka afashije ikipe ye gutsinda, impaka ku cyemezo cya FIFA zishobora kurushaho gukomera.

Abasesenguzi benshi bemeza ko FIFA ikwiye gutanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu yahisemo guhindura igihano cya Balogun, kugira ngo isubize icyizere cy’abakunzi b’umupira w’amaguru kandi yerekane ko amategeko akurikizwa kimwe kuri buri wese, hatitawe ku gihugu cyangwa ku izina ry’umukinnyi.

Ifoto ya Donald Trump yegeranyijwe n’iy’umusifuzi wahaga Balogun ikarita itukura (Ifoto yakozwe n’ubwenge buhangano/Kigali24)

Ibitekerezo