AmakuruPolitiki

Trump yasibye ifoto ye yari yatangaje yigize nk’Umukiza Yesu, nyuma yo kunengwa cyane

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ari kunengwa cyane n’abayobozi b’amadini, abanyapolitiki n’abandi batandukanye, nyuma yo gusangiza ifoto yakozwe n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) imugaragaza ameze nka Yezu ndetse anenga Papa Leo XIV.

Iyo foto yashyizwe ku rubuga rwe rwa Truth Social ku Cyumweru, iza gusibwa ku wa Mbere w’ejo hashize, yamugaragazaga ari mu mwambaro w’umweru ashyira ikiganza ku mutwe w’umuntu nk’uri kumukiza. Byakurikiye ubutumwa Trump yari yatangaje anenga Papa, amwita “udakomeye ku byaha” ndetse “udashoboye muri politiki mpuzamahanga”. Nyuma, Trump yavuze ko iyo foto yayifashe nk’imugaragaza nk’umuganga ukorana n’Umuryango utabara imbabare.

Papa Leo XIV, uri mu ruzinduko muri Algeria no mu bindi bihugu by’Afurika, yavuze ko atazajya mu mpaka na Trump ariko ko azakomeza kuvugira mu ruhame amahoro no kwamagana intambara, agaragaza ko abantu benshi ku isi bari kubabara.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Amerika, barimo Paul S Coakley na George Leo Thomas, banenze amagambo ya Trump, bavuga ko Papa atari uwo guhangana na we ahubwo ari umuyobozi w’iyobokamana uvuga ukuri kw’Ivanjiri. Ku rwego mpuzamahanga, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni na we yavuze ko amagambo ya Trump atakwihanganirwa.

Abantu bo mu ruhande rw’aba-conservateurs na bo baramunenze, barimo Brilyn Hollyhand wavuze ko ari ugutuka ukwemera, ndetse na Riley Gaines wavuze ko Trump akwiye kwicisha bugufi.

Abanyamakuru Megan Basham na Isabel Brown na bo banenze bikomeye iyo foto, bayita iteye isoni kandi itemewe.

Ku ruhande rw’aba-Demokarate, Senateri Bernie Sanders yavuze ko imyitwarire ya Trump ari iy’ukwikunda gukabije kandi iteye ikibazo.

Nubwo ibi bikorwa byamunzwe, Trump akomeje kugira inkunga ikomeye mu bakirisitu, aho mu matora ya 2024 yagize amajwi menshi muri Gatolika. Mu bihe byashize na bwo yigeze gushyira ifoto imugaragaza nka Papa nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, ibintu na byo byateje impaka zikomeye.

Ifoto ya Trump wari wigereranyije n’Umukiza Yesu yakoreshejwe AI yegeranyijwe n’ifoto ye isanzwe (AL JAZEERA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *