ICG yasabye RDC kwihutisha gusenya FDLR

Itsinda Mpuzamahanga ry’Ibihugu n’Imiryango bikurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyiraho gahunda ifatika kandi ifite ingengabihe yumvikana yo kwambura intwaro no gusenya umutwe wa FDLR.

Iri tsinda riyobowe n’Ubufaransa rigizwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi, Canada, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubudage, Ubuholandi, Suède, Ubusuwisi n’Ubwongereza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 13 Kanama 2026, ICG yavuze ko yakiriye amakuru yatangajwe na Guverinoma ya RDC ku wa 28 Nyakanga, avuga ko igice kimwe cya FDLR cyemeye kandi kigashyira umukono ku masezerano agamije kwambura abarwanyi ba yo intwaro, kubasezerera mu gisirikare no kubashyira mu nkambi zabugenewe nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika

Icyakora, iri tsinda ryagaragaje ko gusinya ayo masezerano bidahagije, risaba ubutegetsi bwa Congo kuyashyira mu bikorwa vuba no kugaragaza uburyo abazekwaho ibyaha bikomeye bazakurikiranwa, kugira ngo gahunda yo kwambura intwaro FDLR idahinduka inzira yo kubakingira ikibaba.

ICG yasabye kandi Kinshasa gukorana bya hafi n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC, MONUSCO, kuko zifite uruhare rukomeye mu igenzura no gushyira mu bikorwa gahunda zo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro.

Amasezerano yasinywe na FDLR agaragaza ko yemeye mu mahame gushyira intwaro hasi no kohereza abarwanyi ba yo ahantu hazagenwa. Gusa, ntasobanura umubare w’abarwanyi barebwa n’ayo masezerano, aho bazashyirwa, igihe igikorwa kizatangirira cyangwa niba hari abamaze gutanga intwaro. Arimo kandi icyifuzo cy’uko abazitanga bahabwa umutekano kandi ntiboherezwe mu Rwanda ku gahato.

ICG yashimangiye ko gukorana mu bya gisirikare cyangwa gusangira ibirindiro n’abarwanyi ba FDLR binyuranyije n’ibyo RDC yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington. Yasabye Kinshasa kubahiriza ibikubiye muri gahunda ya CONOPS yo ku wa 31 Ukwakira 2024 n’amasezerano u Rwanda na RDC bashyiriyeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

U Rwanda rwakunze kunenga iyi gahunda, ruvuga ko amasezerano ya Washington ateganya gusenya no kuburizamo ubushobozi bwa FDLR, aho kugirana na yo imishyikirano. Guverinoma ya RDC yo ivuga ko amasezerano yasinywe ari intambwe yo gushyira mu bikorwa ibyo yemeye.

FDLR yashinzwe ahanini n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imaze imyaka myinshi ikorera mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda ruyishinja guhungabanya umutekano wa rwo no gukorana n’ingabo za Congo, mu gihe Kinshasa ibihakana.

ICG yavuze ko yiteguye gushyigikira intambwe zifatika zaterwa n’u Rwanda cyangwa RDC mu gushyira mu bikorwa inzira y’amahoro. Yanasabye impande zose kubahiriza amasezerano ya Washington, gahunda y’ibiganiro bya Doha n’ubuhuza bukorwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Iri tsinda kandi ryashimye amasezerano yo guhererekanya imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23, rivuga ko ari ingenzi mu kugabanya amakimbirane no kongera icyizere. Ryashimye by’umwihariko ihererekanya ry’abantu barekuwe n’ubutegetsi bwa Congo, bagejejwe kuri AFC/M23 binyuze ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge.

Mu gihe imirwano igikomeje mu bice bimwe by’uburasirazuba bwa Congo, ICG yasabye impande zose kurinda abasivili, kubahiriza ubusugire bw’ubutaka bw’ibihugu no korohereza imiryango y’ubutabazi kugeza imfashanyo ku bazikeneye nta nkomyi.

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yamaraga gusinya amasezerano y’amahoro i Washington mu Kuboza 2025 hamwe na Perezida Trump na Kagame. (Ifoto: Interineti)

Ibitekerezo