Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatesheje agaciro umugambi wa Perezida Donald Trump wo kwambura ubwenegihugu bw’Amerika abana bavukiye ku butaka bw’icyo gihugu, ariko ababyeyi ba bo bakaba ari abimukira badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro ni igihombo gikomeye kuri Trump, wari wagize ivugururwa rya politiki y’abimukira imwe mu ntego z’ingenzi z’ubutegetsi bwe. We n’itsinda rye ry’abajyanama mu by’amategeko bari bizeye ko Urukiko rw’Ikirenga ruzemeranya na bo, nubwo impuguke nyinshi mu mategeko zari zaragaragaje ko uwo mugambi unyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’Amerika.
Abacamanza benshi bagize Urukiko rw’Ikirenga banze guhindura ihame rimaze imyaka isaga 150 rikurikizwa muri Amerika, rivuga ko umuntu wese uvukiye ku butaka bwa Amerika ahita aba umwenegihugu, hatitawe ku buzima bw’ababyeyi be cyangwa ku byangombwa bafite.
Iri hame rishingiye ku Ivugururwa rya 14 ry’Itegeko Nshinga ry’Amerika ryatowe mu 1868 nyuma y’Intambara y’Abanyamerika, rigamije kurinda uburenganzira bw’abahoze ari abacakara n’abana ba bo. Kuva icyo gihe, ryakomeje guha ubwenegihugu buri mwana uvukiye muri Amerika, uretse abana b’abadipolomate b’amahanga bafite ubudahangarwa.
Urukiko rwavuze ko nta mpamvu zihagije zatuma ruhindura iri hame ryamaze imyaka myinshi ryubahirizwa, cyangwa ngo rusobanure Itegeko Nshinga mu buryo bushya bugamije gushyigikira umugambi wa Trump.
Uyu mwanzuro ushobora gukoma mu nkokora gahunda za Trump zo gukaza ingamba zo kurwanya abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gusa, biteganyijwe ko azakomeza gushaka ubundi buryo bwo kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu, harimo gukaza umutekano ku mipaka no kwihutisha iyirukanwa ry’abimukira badafite ibyangombwa.
Ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bitera impaka muri politiki y’Amerika. Abashyigikiye Trump bavuga ko gukaza amategeko y’abinjira mu gihugu ari ngombwa mu kurinda umutekano n’ubukungu bw’igihugu, mu gihe abatavuga rumwe na we bavuga ko kwambura abana ubwenegihugu bwabo byaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse bikabangamira uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rero cyongeye gushimangira ko ihame ry’ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bw’Amerika rigikomeje kugira agaciro, bityo abana bavukira muri Amerika bakazakomeza guhabwa ubwenegihugu, kabone n’iyo ababyeyi ba bo baba badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibitekerezo