Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye kuba igicumbi cy’ibiganiro ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ijambo rikomeye yavugiye mu musangiro ngarukamwaka uhuza abanyamakuru bakurikirana ibikorwa bya White House n’abanyapolitiki bakomeye i Washington.
Uyu muhango wari wasubitswe muri Mata 2026 kubera igitero cyari cyagerageje guhitana Perezida, wongeye gutegurwa ku wa 24 Nyakanga 2026 mu mutekano ukomeye.
Mu ijambo rye ryamaze hafi isaha, Trump ntiyigeze ahisha imyumvire ye ku bitangazamakuru n’abatavuga rumwe na we, ahubwo yongeye kuvuga amagambo akomeje guteza impaka, arimo kwambara ingofero yanditseho “Trump 2028”, kuvuga ku manda ya gatatu ndetse anasetsa avuga ko ashobora no kwiyamamariza manda ya kane, n’ubwo Itegeko Nshinga ry’Amerika ribuza Perezida kurenza manda ebyiri.
Uyu musangiro uzwi nka White House Correspondents’ Dinner ni umwe mu bikorwa bikomeye bihuza abanyamakuru bakurikirana White House, abanyapolitiki, abayobozi b’ibigo bikomeye ndetse n’ibyamamare muri Amerika. Mu myaka myinshi ishize uba ugamije kwizihiza ubwisanzure bw’itangazamakuru no kubaka umubano hagati y’abanyamakuru n’abayobozi ba Leta.
Uyu mwaka ariko wari ufite umwihariko. Uwari uteganyijwe ku wa 25 Mata 2026 wahagaritswe mu buryo bwihuse nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’abashinzwe umutekano n’umuntu wari witwaje imbunda wageragezaga kwinjira aho ibirori byaberaga.
Abari bitabiriye uwo muhango bahise basohorwa mu kavuyo, Perezida Trump ahita akurwa aho yari ari n’abashinzwe kumurinda.
Umusore ukekwaho gushaka kwica Trump aracyaburana
Uwo ukekwaho kugerageza kwica Perezida ni Cole Allen, umuturage wa California w’imyaka 31.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine bikomeye, birimo: kugerageza kwica Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; kugaba igitero ku mukozi wa Leta ushinzwe umutekano akoresheje intwaro yica; gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko; n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano wa Leta.
Allen yaburanye ahakana ibyo aregwa, urubanza rwe rukaba rugikomeje.
Nyuma y’icyo gitero, urwego rushinzwe kurinda Perezida (Secret Service) rwavuze ko nubwo rwabashije kuburizamo umugambi, urwego rw’ibitero byugarije abayobozi bakuru b’Amerika rwazamutse ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Trump yibasiriye abanyamakuru mu magambo akomeye
Mu gutangira ijambo rye, Trump yabanje kuvuga amagambo agaragaza ubworoherane, ashimira abateguye umuhango kuba barawusubukuye nyuma y’igitero.
Icyakora, nyuma y’iminota mike yahise asubira mu mvugo isanzwe imuranga yo kunenga itangazamakuru.
Yabwiye abari mu cyumba ati: “Aha ni ho hateraniye abantu benshi kurusha ahandi hose bafite icyo nita ‘indwara yo kwanga Trump’.”
Iyo mvugo yahise ikurura amashyi ku bamushyigikiye, mu gihe abandi bayifashe nk’igisebo ku banyamakuru.
Trump amaze imyaka myinshi anenga ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika, akavuga ko bimwe muri byo bikora politiki aho gukora itangazamakuru ryigenga. Mu bihe bitandukanye yabise “abanzi b’abaturage”, amagambo yagiye anengwa n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ingofero ya “Trump 2028” yongeye gukurura impaka
Kimwe mu byavuzwe cyane kuri uwo mugoroba ni igihe Trump yambaye ingofero yanditseho amagambo “Trump 2028”.
Iyo ngofero yahise itangira gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kwibaza niba yaba ari ubutumwa bwo gutegura indi gahunda ya politiki cyangwa ari urwenya.
Trump yavuze ko yifuza manda ya gatatu, nyuma aza kongeraho ko ari urwenya.
Nyuma y’aho ariko yongeye gutangaza ati: “Mfite umugambi wo kwiyamamariza manda ya kane ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Aya magambo na yo yavuze aseka, ariko yakomeje kongera impaka kubera ko Itegeko Nshinga ry’Amerika ritabyemerera.
Nk’uko Itegeko Nshinga ry’Amerika ribiteganya, cyane cyane ivugururwa rya 22, Perezida w’Amerika yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa.
Iri tegeko ryashyizweho nyuma y’uko Franklin D. Roosevelt ayoboye manda enye hagati ya 1933 na 1945.
Kuva icyo gihe, nta Perezida wemerewe kongera kwiyamamaza nyuma yo kurangiza manda ebyiri.
Kugira ngo ibyo Trump yavuze bishoboke, byasaba guhindura Itegeko Nshinga, bikaba ari inzira ndende cyane isaba ubwiganze bukomeye muri Kongere no kwemezwa n’intara nyinshi z’Amerika.
Abasesenguzi benshi bavuga ko ibyo Trump akunda kuvuga ku manda ya gatatu cyangwa iya kane akenshi biba ari uburyo bwo gukurura ibitekerezo no gusetsa abamushyigikiye, nubwo hari ababifata nk’uburyo bwo gupima uko rubanda babyakira.
Trump ntiyagarukiye ku banyamakuru gusa. Yanenze cyane Ishyaka ry’Abademokarate, arishinja gukoresha inzego za Leta mu guhangana na we no gukwirakwiza amakuru agamije kumwangisha abaturage.
Yavuze ko benshi mu bamunenga bafite ikibazo cyo kutemera ko yongeye kuyobora igihugu.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Trump akomeje gukoresha amagambo akomeye agamije gukomeza gushyigikirwa n’abatora be mbere y’amatora ateganyijwe mu myaka iri imbere.
Mu gusoza ijambo rye, Trump yavuze amagambo yatumye benshi baseka abandi bayafata nk’ikimenyetso cy’uko akomeje guhangana n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Mfite icyubahiro gikomeye mbafitiye.” Ariko yahise yongeraho ati: “Umunsi nzaba ntakiri Perezida, mwese muzaba abakene.”
Iryo jambo ryakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bavuga ko yashakaga gusetsa, abandi bakavuga ko ryerekana uko abona isano iri hagati ye n’itangazamakuru.
Perezida w’Umuryango w’Abanyamakuru Bakurikirana White House, Weijia Jiang, yavuze ko icyemezo cyo kongera gutegura uwo muhango cyafashwe kugira ngo ibikorwa by’urugomo bitazatsinda demokarasi.
Yagize ati: “Ntabwo twashakaga ko urugomo ruba ari rwo rugena imibereho yacu cyangwa rugahagarika ibikorwa byacu.”
Yanavuze ko uyu mwaka bahisemo gutegura ibirori bito kandi byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’izindi nshuro.
Umutekano wari wakajijwe
Nubwo imbere muri hoteli umutekano utagaragaraga cyane, imihanda yose ikikije aho ibirori byabereye yari yafunzwe.
Abashyitsi bose babanje kugenzurwa mbere yo kwinjira.
Uyu mwaka ibirori ntibyabereye muri Washington Hilton nk’uko bisanzwe, ahubwo byimuriwe muri Waldorf Astoria, hoteli yigeze kuba mu mutungo w’ibigo bya Trump.
Mu muhango hanabayeho guha icyubahiro umukozi wa Secret Service wakomerekeye mu kurinda Perezida igihe habaga igitero cyo muri Mata, ndetse hanashimirwa abakozi ba hoteli Washington Hilton bagize uruhare mu gufasha abantu guhunga.
Mu myaka yose amaze muri politiki, Donald Trump yakunze kugirana umubano utoroheye n’itangazamakuru.
Mu gihe cya manda ye ya mbere na manda ya kabiri, yakunze kwibasira ibitangazamakuru bikomeye nka CNN, The New York Times, The Washington Post na MSNBC, abishinja gukwirakwiza amakuru atari yo no kubogama.
Ku rundi ruhande, imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yakomeje kumusaba kubaha uruhare rw’itangazamakuru muri demokarasi no kwirinda amagambo ashobora gushyira abanyamakuru mu kaga.
Nubwo bimeze bityo, nyuma y’igitero cyo muri Mata 2026, Trump yari yavuze amagambo adasanzwe ashimira abanyamakuru kuba bakomeje gukora akazi ka bo no kuba barashyigikiye ko uwo muhango wongera kuba.
Ese “Trump 2028” ni urwenya cyangwa ubutumwa bwa politiki?
Abasesenguzi ba politiki muri Amerika bavuga ko nubwo Trump yakomeje kuvuga ko amagambo ye yerekeye manda ya gatatu n’iya kane ari urwenya, kuba yarambaye ingofero ya “Trump 2028” byahise bituma abantu benshi bibaza niba ari uburyo bwo gukomeza kuganza ibiganiro bya politiki no gukomeza gukusanya inkunga z’abamushyigikiye.
Hari ababona ko ari ubukangurambaga bugamije gukomeza izina rye muri politiki y’Amerika no gukomeza guha icyizere abakunzi be, mu gihe abandi bavuga ko ari amagambo ashobora guteza urujijo ku bikorwa bya demokarasi n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.
Icyakora, ku ruhande rw’amategeko, nta buryo bwemewe bwatuma Perezida w’Amerika ayobora manda ya gatatu cyangwa iya kane hatabayeho ihindurwa rikomeye ry’Itegeko Nshinga, ibintu abahanga mu mategeko bavuga ko bidashoboka mu buryo bworoshye.

Ibitekerezo