Trump yongeye kwibasira Zelensky

Text size

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye kunenga Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko gukorana na we bigoye kurusha gukorana na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Trump yavuze ko adashyigikiye Zelensky, amushinja kuvuga ko yifuza amahoro ariko ntagaragaze ubushake bwo kuyageraho.

Aya magambo yatangajwe mu gihe Zelensky ari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, aho ashaka ko igihugu cye gikomeza guhabwa ubufasha nk’uko BBC yabitangaje.

Zelensky yashimiye abayobozi bakomeje gushyigikira Ukraine, avuga ko ari “abayobozi nyakuri”. Muri iyi nama, Zelensky yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, hamwe na Perezida w’Inama y’uwo muryango, António Costa.

Von der Leyen yavuze ko igihugu cya Ukraine cyemeye icyifuzo cya Trump cyo guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu, ariko Uburusiya ntibubyubahirize. Yasabye ko ibihano byafatiwe Moscou bikazwa.

Uburusiya bwo buvuga ko butigeze bwemera guhagarika ibyo bitero, nubwo Trump yari yabitangaje mu cyumweru gishize.

Trump yanenze kandi ibitero Ukraine yongeye kugaba ku nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, avuga ko ari “agahomamunwa”, kuko bituma ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bikomeza kuzamuka.

Hagati aho, Amerika iherutse kumvikana n’Uburusiya kugura amatoni ibihumbi magana atatu (300,000) bya mazutu. Zelensky yanenze ayo masezerano, avuga ko ari impano ihawe Putin, kuko amafaranga azayavamo ashobora gufasha Uburusiya gukomeza intambara.

Umwuka mubi hagati ya Washington na Kyiv warushijeho kuba mubi nyuma y’uko Ukraine igabanyirijwe ubushobozi bwo gukoresha murandasi ya Starlink ku rugamba.

Mu nama y’i Bruxelles, abayobozi b’Uburayi baraganira ku nkunga y’amafaranga yo gufasha Ukraine no ku buryo icyo gihugu cyakwitegura igihe cy’ubukonje.

Zelensky yashimangiye ko Ukraine ishaka ko intambara irangira vuba, ariko avuga ko Uburusiya butagaragaza ubushake nk’ubwo.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, ibitero by’Uburusiya byahitanye abantu mu Mujyi wa Kharkiv, naho ingo zigera ku ku bihumbi 270 zo mu ntara ya Volyn zisigara zidafite amashanyarazi. Ukraine na yo yakomeje kugaba ibitero mu Burusiya ikoresheje indege nto zitagira abapilote.

Zelensky yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen (iburyo), hamwe na Perezida w’Inama y’uwo muryango, António Costa (ibumoso). Ifoto: Reuters

Ibitekerezo