Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, Roland Lescure, yavuze ko u Bwongereza bwakongera kwakirwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi igihe bwaba bufashe icyemezo cyo gusubira muri uwo muryango.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, agaragaje ko mu gihe kiri imbere hashobora kongera gutekerezwa ku mibanire y’igihugu cye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse hakaba na referandumu ya ku cyemezo cya Brexit.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Burnham yari yavuze ko u Bwongereza bukwiye gusuzuma amahitamo atandukanye, harimo gukomeza umubano busanzwe bufitnye na EU, kongera kwinjira mu bumwe bwa gasutamo, kwinjira mu isoko rimwe ry’u Burayi cyangwa se kongera kuba umunyamuryango wuzuye wa EU.
Lescure yavuze ko abaturage b’u Bwongereza ari bo bagomba gufata icyemezo kuri iki kibazo, kuko ari bo batoye kuva muri EU. Yongeyeho ko niba igihugu cyifuza gusubira muri uwo muryango, nta mpamvu yo kugihagarika.
Ati: “Nimugaruke, igihe icyo ari cyo cyose.”
Brexit ikomeje kugira ingaruka ku mibanire y’u Bwongereza na EU
Ibiganiro ku mibanire y’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byongeye kugaruka mu gihe EU iri gutegura gahunda nshya igamije kurinda inganda zayo guhangana n’ibicuruzwa biva mu Bushinwa.
Gahunda ya Made in Europe iteganya ko ibigo bikorera muri EU bihabwa amahirwe yihariye mu masoko ya Leta ndetse no mu nkunga zitangwa na Leta.
Burnham yagaragaje impungenge ko iri tegeko rishobora kugira ingaruka ku nganda zo mu Bwongereza ndetse n’imikoranire yazo n’ibihugu bigize EU.
Ku rundi ruhande, urwego rw’inganda zikora imodoka mu Burayi rwifuza ko u Bwongereza bwakongerwa muri iyi gahunda, kuko ibigo byo muri EU n’u Bwongereza bikorana cyane mu bijyanye n’ibikoresho bitanga umusaruro.
Lescure yavuze ko ikibazo nk’iki cyakemuka byoroshye mu gihe u Bwongereza bwaba buri muri EU.
Ati: “Nimugaruke, muzaba mufite umwanya ku meza, maze ibyo bibazo byose tubiganireho hamwe.”
U Bufaransa bwugarijwe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Lescure yanavuze ku bibazo by’imbere mu Bufaransa, cyane cyane imyigaragambyo y’abanyeshuri isaba ko imibereho n’imyigire mu mashuri birushaho kunozwa.
Kugeza ku wa Gatatu, amashuri arenga 500 yari yafunzwe burundu cyangwa igice kubera imyigaragambyo.
Abantu benshi bakomeje kujya mu mihanda bagaragaza ko bifuza ko Leta yongera amafaranga ishora mu burezi no mu mibereho y’abanyeshuri.
Lescure yavuze ko yumva impungenge z’urubyiruko, avuga ko ibihe barimo bigoye kandi ko abayobozi badakwiye kwirengagiza ibibazo byabo.
Yavuze ko igihugu gifite ikibazo cyo kuringaniza amafaranga ashorwa mu buzima, pansiyo n’uburezi.
Minisitiri yavuze ko ubuvuzi bwateye imbere, abantu bakaramba kurushaho, ariko ko ibyo bitagomba gutuma urubyiruko rubura amafaranga rukenera kugira ngo ruzabashe gutegura ahazaza.
Ati: “Tugomba kongera kuringaniza ibyo dukoresha.”
Pansiyo n’ubuzima bishobora kugabanyirizwa amafaranga
Mu ngengo y’imari nshya y’u Bufaransa, Lescure yavuze ko Leta iteganya kugabanya amafaranga amwe n’amwe ajya mu rwego rw’ubuzima.
Abageze mu zabukuru na bo bashobora kubona izamuka rya pansiyo riri munsi y’izamuka rusange ry’ibiciro mu mwaka utaha.
Nubwo hari impungenge ku mimerere y’amwe mu mashuri, Lescure yavuze ko Leta izakomeza gushora amafaranga mu burezi.
Yavuze ko nibigaragara ko hakenewe andi mafaranga menshi, Leta izongera gusuzuma uburyo bwo kuyabona.
Lescure yavuze ko amafaranga igihugu gishaka ku isoko ry’imari buri mwaka arenga 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP, avuga ko iki kibazo gikwiye guhangayikisha abayobozi.
Yasobanuye ko Leta igomba gufata ingamba hakiri kare kugira ngo idategereza igihe ikibazo kizaba cyarakomeye kurushaho.
Ati: “Ni yo mpamvu tugomba kugira icyo dukora ubu.”
Ku bijyanye n’uko Banki Nkuru y’ibihugu biba muri EU ishobora kugira uruhare mu gufasha u Bufaransa, Lescure yavuze ko intego ye ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kitagera aho gikeneye ubwo bufasha.
Ikiguzi cyo kuguza amafaranga cyazamutse
U Bufaransa buri kwishyura amafaranga menshi mu ku nguzanyo ugereranyije n’u Budage, igihugu gifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu bukungu bw’akarere ka Euro.
Lescure yemeye ko ubu u Bufaransa buhanganye n’ikiguzi kinini cyo kuguza amafaranga, ariko ahakana ko hari ikibazo gikomeye cyatuma igihugu kidashobora gukomeza kubona amafaranga ku masoko y’imari.
Yizeye kandi ko ingengo y’imari nshya yateguwe na Leta izabasha kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo abayigize bafite ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’uko amafaranga igihugu gikoresha akwiye gucungwa.
Minisitiri yavuze ko hari uburyo butandukanye bwakoreshwa kugira ngo ingengo y’imari yemezwe, mu gihe Leta ikomeje gushaka ibisubizo ku bibazo by’imari, uburezi, ubuzima na pansiyo.

Ibitekerezo