Guverinoma y’u Burundi yahamagaje Ambasaderi wabwo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’iminsi ibiri yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Spès-Caritas Njebarikanuye yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, tariki ya 02 Kamena 2026 amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uriya muryango.
Nyuma y’ibyo uyu mudipromate yahise yakira ibaruwa ivuye i Gitega ku wa 3 Kamena 2026 yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Édouard Bizimana.Muri iyi baruwa Spès-Caritas Njebarikanuye ko yasabwe guhita asubira i Bujumbura “vuba na bwangu” kugira ngo agezweho ubutumwa bwihutirwa bumureba.
Hagati aho OIF mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo ku wa Kabiri, yavuze ko Ambasaderi Njebarikanuye ari na we uhagarariye Perezida w’u Burundi mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), yashyikirije Mushikiwabo impapuro zimwemerera gukora uwo murimo.
Yagize iti: “Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yakiriye Madamu Spès-Caritas Njebarikanuye, Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa akaba n’Uhagarariye Perezida w’Igihugu mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), aho yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, abikora mu rurimi rwe kavukire.”
Ibiganiro hagati ya Ambasaderi w’u Burundi na Mushikiwabo byibanze ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku byihutirwa igihugu cy’u Burundi cyihaye ndetse na gahunda za Francophonie, cyane cyane mu nzego zo guteza imbere gusoma no kwandika no kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
Leta ya Gitega yahamagaje uriya mudipolomate, mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka myinshi urimo agatotsi.
Uriya mudipolomate yahamagajwe kandi mu gihe Mushikiwabo yitegura kongera kwiyamamariza kuyobora OIF mu matora ateganyijwe mu mpera za 2026.
Mu bagomba guhatana na we harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba akanaba umukandida watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byitezwe ko agomba gushyigikirwa n’u Burundi.


Ibitekerezo