AmakuruPolitikiTechnology

U Rwanda rugiye kubakwamo uruganda rw’ingufu za nucléaire ku bufatanye n’Abarusiya

Ikigo cyo mu Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, Rosatom kigiye kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire mu Rwanda, aho ruri mu bihugu iki kigo giteganya kwaguramo ibikorwa byacyo mu mushinga wo kwagura ibikorwa byacyo ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda ruri mu bihugu bishya iki kigo gifitanye na cyo amasezerano yo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev, mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Vesti cyo mu Burusiya.

Yavuze ko igihugu cye gikomeje kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu za nucléaire ku Isi, ndetse ko bukomeje kongera ubushobozi bwo guhatanira amasoko mpuzamahanga muri uru rwego.

Ati: “Twakomeje kongera ubushobozi bwacu bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga kandi twinjira ku masoko yo hanze dufite imbaraga kurushaho, nubwo bishobora kumvikana nk’ibitangaje, dukeneye kubaka inganda hafi 40 imbere mu Burusiya, kandi kuri ubu dufite amasezerano y’izigera kuri 40 mu mahanga.”

Ubwo yari mu nama ya Russian Union of Machine Engineers, Likhachev yari yavuze ko igihugu cye cyagiranye amasezerano mashya yo kubaka inganda za nucléaire mu bihugu birimo u Rwanda, Kazakhstan, Vietnam na Myanmar.

Yavuze kandi ko Rosatom kuri ubu iri kubaka inganda 26 zifite ubushobozi bwo hejuru ndetse n’ebyiri nto mu bihugu bitandukanye icyarimwe.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu rwego rw’ingufu za nucléaire buje mu gihe Kigali ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ingufu z’amashanyarazi ndetse rukaba rugiye kwakira inama yiga ku ngufu za nucleaire muri Afurika igiye kuba kunshuro ya gatatu.

Ibihugu byombi biri gufatanya mu mushinga w’u Rwanda wo kubaka uruganda ruto rwa nikeleyeri ruteganyijwe bitarenze umwaka wa 2030.

Kuva hasinywa amasezerano mu 2019, u Rwanda rwohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda kwiga ibijyanye n’iyi tekinoloji mu Burusiya

U Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano mwiza ndetse abakuru bibihugu byombi bakunze kubigarukaho iyo bahuye (Photo:Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *