Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera za Nyakanga 2026.
Mu mpera z’uku Kwezi nibwo ubu bwato bukazaba bugeze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, kandi buri kwezi hakazajya hakirwa ubwato, bikazafasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika igihe kirekire.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kandi yatangaje ko kuva muri Werurwe kugera muri Kamena 2026 u Rwanda rwashyize mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu nkunganire irenga miliyari 47,7 Frw.
Iyi nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma kuri 2927 Frw ku isoko ryo mu Rwanda aho kuba 3600 Frw byari kugeraho iyo idashyirwamo.

Ibitekerezo