Ubuhinde bwaburiye Amerika ku misoro ya peteroli y’Uburusiya

Ubuhinde bwaburiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko ingamba nshya zo gushyiraho imisoro ihanitse ku bihugu bigura amavuta mu Burusiya zishobora kugira ingaruka ku mubano wa bwo n’Amerika.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, uyu muburo watanzwe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika yemeje umushinga w’itegeko uha Perezida Donald Trump ububasha bushya bwo gufatira ibihano ibihugu bikomeje kugura amavuta y’Uburusiya.

Ku wa Gatatu w’ejo hashize, Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rikubiyemo ibihano n’imisoro bigamije kongera igitutu ku bukungu bw’Uburusiya kubera intambara bwatangije muri Ukraine.

Uyu mushinga wibasira inzego z’Uburusiya zishinzwe ingufu n’ingabo, Perezida Vladimir Putin n’abandi bayobozi bakuru. Unareba amato atwara peteroli Moscow ishinjwa gukoresha mu guhunga ibihano yafatiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Uwo mushinga kandi wemerera Perezida Trump gushyiraho imisoro ishobora kugera ku 100% ku bicuruzwa by’ibihugu birimo Ubuhinde, mu rwego rwo kubihatira kugabanya peteroli na gaze bigura mu Burusiya. Unateganya kwagura ibihano byafatiwe Iran.

Uyu mushinga wamaze kohererezwa Perezida Trump kugira ngo awushyireho umukono uhinduke itegeko.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde yatangaje ko iki gihugu gikomeje gushyira imbere umutekano w’ingufu zikenerwa n’abaturage ba cyo miliyari 1.4.

Yavuze ko New Delhi yari imaze amezi iganira n’abayobozi batandukanye b’Amerika kuri uwo mushinga, ikanabasobanurira neza ingaruka ushobora kugira ku mubano w’ibihugu byombi no ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.

Mu itangazo rya yo, iyo minisiteri yagize iti: “Ubuhinde bwasobanuye kandi ko bwiteguye gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo burinde inyungu za bwo mu bucuruzi no mu bukungu”.

Guverinoma y’Ubuhinde yavuze ko izakorana bya hafi n’inzego z’ubucuruzi n’inganda mu guhangana n’ingaruka z’iryo tegeko riramutse ritangiye gukurikizwa.

Ubuhinde, igihugu cya gatatu ku Isi mu gutumiza peteroli nyinshi, buri mu bihugu bigura peteroli nyinshi y’Uburusiya. Amafaranga ava muri ubwo bucuruzi afatwa nk’afasha Moscow gukomeza kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ingengo y’imari ya yo, nyuma y’ibihano bikomeye yafatiwe kuva yatangiza intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

New Delhi yakomeje kwanga igitutu cyo kugabanya ubucuruzi bwa peteroli ifitanye n’Uburusiya, ivuga ko abaturage ba yo benshi n’ubukungu bwa yo bikeneye ingufu zihagije, zihendutse kandi ziboneka mu buryo bwizewe.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi (ibumoso), na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, bahana ikiganza ubwo bifotorezaga mbere y’inama bagiranye ku ruhande rw’Inama y’Umuryango w’Ubufatanye wa Shanghai (SCO), yabereye i Bishkek muri Kyrgyzstan, ku wa 31 Kanama 2026 [Petr Kovalev/EPA].

Ibitekerezo