Ibihugu byinshi byo mu Burayi birimo Ubufaransa, Espagne n’ibindi byo mu Burengerazuba no Hagati y’u Burayi byashyizwe mu bihe by’impuruza kubera ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera, aho biteganyijwe ko buzarenza dogere Celsius 40 mu minsi iri imbere.
Mu Bufaransa, hafi kimwe cya kabiri cy’uturere twose twashyizwe ku rwego rwo hejuru rw’impuruza, bituma amashuri amagana afungwa by’agateganyo. Ikigo cy’iteganyagihe Météo-France cyatangaje ko ku wa Mbere ubushyuhe bwageze kuri dogere 42°C mu Mujyi wa Bordeaux. Muri icyo gihugu kandi, abana babiri b’abavandimwe bafite imyaka ibiri n’ine basanzwe bapfiriye mu modoka y’umuryango wabo mu majyepfo y’igihugu, bikekwa ko byatewe n’ingaruka z’ubu bushyuhe.
Impuruza nk’iyi yanatangajwe mu Budage, Ubutaliyani, Ubusuwisi na Luxembourg. Abahanga bavuga ko ubu bushyuhe bukabije buterwa n’umwuka ushyushye uturuka mu butayu bwa Sahara ukagera mu Burayi ukahaguma igihe kirekire. Bagaragaza kandi ko kwiyongera kw’ibi bihe ari kimwe mu bimenyetso by’imihindagurikire y’ikirere, kuko imibare ya Météo-France yerekana ko ubushyuhe bukabije bwinshi bwagaragaye mu Bufaransa mu myaka ya vuba, cyane cyane kuva mu 2000.

Ibitekerezo