Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko bemeye kurekura Umunyamerika Stephen Hubbard, wari ufunzwe ashinjwa kurwanira Ukraine mu ntambara bahanganyemo, nk’uko ibitangazamakuru bya leta byabitangaje.
Putin yabivuze ubwo yaganiraga n’intumwa y’Amerika, Steve Witkoff, mu Mujyi wa St Petersburg. Yavuze ko Hubbard yari yamaze kugezwa ku Kibuga cy’Indege cya Pulkovo.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, na we yatangaje ko Hubbard yari mu nzira asubira iwabo, agaragaza ko irekurwa rye ritagombye gusaba ihanahana ry’imfungwa hagati y’ibihugu byombi.
Hubbard ukomoka muri Leta ya Michigan, yari afite imyaka 72 ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka hafi irindwi mu 2024.
Ubushinjacyaha bw’Uburusiya bwamushinjaga gukorera umutwe warwaniraga mu Mujyi wa Izyum, mu burasirazuba bwa Ukraine, mbere y’uko afatwa n’ingabo z’Uburusiya mu 2022.
Icyakora, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yari yaramushyize mu cyiciro cy’abantu ifatwa ryabo rifatwa nk’iridafite ishingiro, ivuga ko yari afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa Kabiri w’ejo hashize, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye na Putin ku kibazo cya Hubbard, agaragaza ko cyahawe umwanya munini mu biganiro byabo.
Yagize ati: “Reka turebe ikizavamo. Twaganiriye cyane ku kibazo cya Hubbard.”

Ibitekerezo