Ubushinwa bwihanangirije Amerika ku bihano bya Iran

Ubushinwa bwarahiye ko butazigera bwemera ko ubufatanye bwa bwo na Iran buhungabanywa n’ibihano bishya yashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, busezeranya gufata ingamba zose zikenewe mu kurengera inyungu za bwo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yavuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026 ko Beijing irwanya ibihano by’igihugu kimwe bidashingiye ku mategeko mpuzamahanga cyangwa ku cyemezo cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Umutekano.

Lin yavuze ko gukoresha igitutu gikabije n’intambara y’ubukungu bidakemura ibibazo, ahubwo bishobora kongera amakimbirane, guhungabanya ubukungu bw’isi no kubangamira uburenganzira bw’ibindi bihugu.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Iran bukorwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, bityo ko butagomba kwivangwamo cyangwa ngo buhungabanywe.

Yagize ati: “Ubushinwa burimo gukurikiranira hafi ibibera, kandi buzafata ingamba zose zikenewe kugira ngo burengere uburenganzira n’inyungu za bwo.”

Iyi mvugo ikomeye ya Beijing ikurikiye gahunda nshya y’ibihano Amerika yatangije ku wa Mbere w’ejo hashize tariki ya 24 Kanama, yiswe “Operation Economic Outcast”. Washington ivuga ko igamije guhagarika inzira zose Iran inyuzamo amafaranga n’ibindi bikoresho biyifasha gukomeza ibikorwa bya yo.

Minisitiri w’Imari w’Amerika, Scott Bessent, yavuze ko banki, ibigo n’ibihugu bizakomeza gukorana na Iran bishobora gukurwa mu buryo mpuzamahanga bwo guhererekanya amafaranga bushingiye ku madorari y’Amerika.

Yaburiye ko nta gihugu cyangwa ikigo bizasonerwa, avuga ko “nta muntu uri hejuru y’ibihano by’Amerika.” Nubwo atahise avuga banki zo mu Bushinwa zizafatirwa ibihano, yabigaragaje nk’ibishobora gukorwa mu gihe zakomeza gufasha Iran mu bucuruzi.

Mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda, Amerika yafatiye ibihano abantu, ibigo n’amato birenga 60, ishinja kugira uruhare mu bucuruzi bwa peteroli ya Iran, kugura ibikoresho byifashishwa muri gahunda za kirimbuzi na misile no gushyigikira ibitero byo mu ikoranabuhanga.

Ubushinwa bufite uruhare rukomeye muri iki kibazo kuko ari bwo bugura igice kinini cya peteroli Iran yohereza hanze. Imibare y’ikigo Kpler yo mu 2025 igaragaza ko bwaguraga hejuru ya 80% bya peteroli Iran yoherezaga mu mahanga.

Icyakora, ibigo bikomeye bya Leta byo mu Bushinwa byirinze kugura peteroli ya Iran kuva mu 2019. Ubucuruzi bwinshi bukorwa n’inganda nto zigenga, aho peteroli ya Iran rimwe na rimwe yandikwa nk’iyaturutse muri Malaysia cyangwa Indonesia, ubwishyu bugakorwa mu ifaranga ry’Ubushinwa nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Ibi bihano bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Washington na Beijing, mu gihe Perezida Donald Trump na Perezida Xi Jinping biteganyijwe ko bazahura mu kwezi gutaha. Amerika ishaka gukaza igitutu kuri Iran, ariko ikaba inagerageza kwirinda ko amakimbirane mashya n’Ubushinwa yahungabanya ubucuruzi n’ibiganiro biri hagati y’ibihugu byombi.

Ubwato buri kunyura mu muhora wa Hormuz. Ifoto: Interineti

Ibitekerezo