Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chris Eazy yongeye kugaragaza agahinda afite ko kuba amaze umwaka apfushije umubyeyi (Mama) we avuga ko amukumbuye cyane.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Chris Eazy yagize ati “Umwaka udahari? Na n’ubu ntabwo ndizera ko wagiye. Isi yakomeje kugenda, ariko kuri nge yahagaze umunsi wagendaga. Ndagukumbuye cyane Mama!”
Chris Eazy kandi yakomeje yifatanya n’abandi babuze abo bakunda, asaba Imana gukomeza imitima yabo no kubagirira ubuntu bwo kuzongera kubabona.
Mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2026, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mama we witabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge aho yari amaze iminsi arwariye.
Uyu mubyeyi yigeze gutangaza ko yihebeye indirimbo ‘Inana,’ y’umuhungu we, yitabye Imana yaragize amahirwe yo kubona umuhungu we akabya inzozi zo kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda.
Mu kiganiro bagiranye kigashyirwa kuri YouTube, uyu mubyeyi yabwiye Chriss Eazy ko urwibutso amufiteho kuva mu bwana, ari umunsi yavutseho kuko uwo munsi yavukanye umunaniro.

Ibitekerezo