Ubutumwa Hon. Bamporiki yageneye Langwida witabye Imana

Hon.Bamporiki Edouard yunamiye Nyirabagande Drocelle ‘Langwida’ bahuriye mu nganzo kuva muri 2002 bahereye mu Itorero Mashirika.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Kamena 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru y’itabaruka rya Nyirabagande Drocelle Fridaus wamamaye nka “Langwida” mu ikinamico Urunana.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’Urugaga rwa Urunana Development Communication ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye.

Edouard Bamporiki, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yanditse amagambo agaragaza uburemere bw’urupfu rwa Langwida yafashe nk’igihombo ku ruganda rw’ubuhanzi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Bamporiki yavuze ko yahuriye na Langwida mu rugendo rw’ubuhanzi, rwabaye intandaro y’ubucuti n’imikoranire byamaze imyaka 20.

Yagize ati: “Urupfu we! Mama uyu. Twasangiye inganzo kuva mu 2002 muri Mashirika, Inyarurembo, wabaye Mama muri rya Kote Rirerire (Long Coat Film) twazengurukanye igihugu dutanga ubutumwa. Inganzo yagizwe ingobyi! Wansanganije ingishywa ku rugerero, abagenzi banze kugemura! Ruhuka waruhuye imbaga.”

Aya magambo agaragaza ishusho y’umubyeyi, inshuti n’umuhanzi Langwida yari we ku bo bakoranye, cyane cyane mu bihe bitandukanye by’ubuhanzi n’ubukangurambaga byabereye hirya no hino mu gihugu.

Langwida yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aba umwe mu bakunzwe cyane n’abakurikiranaga iyi kinamico yamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.

Yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko, asize abana bane n’umurage ukomeye mu rugendo rw’ubuhanzi nyarwanda.

Ibitekerezo