Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, Andy Burnham, yerekeje i Kyiv kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yagera ku butegetsi.
Burnham yasuye Ukraine mu gihe iki gihugu cyizihiza imyaka 35 kimaze kibonye ubwigenge, aho ateganyijwe guhura na Perezida Volodymyr Zelenskyy no kongera gushimangira ko Ubwongereza buzakomeza gushyigikira Kyiv mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya.
Muri uru ruzinduko, Burnham aratangaza ko Guverinoma y’Ubwongereza yemereye uruganda rw’intwaro MBDA gutanga amwe mu makuru y’ibanga yerekeye ibice bikorerwa mu Bwongereza bikoreshwa muri misile zo mu bwoko bwa SCALP.
SCALP ni misile y’Abafaransa irasa kure, ikoresha ikoranabuhanga rihuriweho n’Ubufaransa n’Ubwongereza. Isa na Storm Shadow ikorwa n’Ubwongereza. Gutanga ayo makuru bizafasha Ubufaransa na Ukraine gutangira gahunda yo guteranyiriza izo misile ku butaka bwa Ukraine.
Nubwo hari ibitangazamakuru byavuze ko Ubwongereza bugiye guha Ukraine ibishushanyo mbonera byose bya misile, itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko hazatangwa amakuru y’ibanga yerekeye ibice bya zo bikorerwa mu Bwongereza, kugira ngo Ukraine ishobore kuziteranyiriza imbere mu gihugu.
Burnham kandi arayobora inama ye ya mbere y’ihuriro ry’ibihugu byiyemeje gushyigikira Ukraine, rizwi nka Coalition of the Willing. Iri huriro ryashinzwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa ku butegetsi bwa Sir Keir Starmer, wabanjirije Burnham.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza aritabira kandi ibirori by’umunsi w’ubwigenge bwa Ukraine, anahabwe igihembo mu izina ry’Abongereza, mu rwego rwo gushimira uruhare rw’igihugu cya bo mu gufasha Ukraine.
Burnham yavuze ko abaturage ba Ukraine badakwiye gushidikanya ku nkunga y’Ubwongereza, ashimangira ko umutekano wa Ukraine ufitanye isano n’uw’igihugu cye.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko Uburusiya bwihanangirije Ubwongereza, buvuga ko bushobora guhura n’ingaruka kubera intwaro za bwo zikoreshwa na Ukraine mu bitero bigabwa ku bikorwa remezo biri imbere mu Burusiya.
Ukraine imaze iminsi ikaza ibitero bya kure ku nganda zitunganya peteroli n’ububiko bw’ibicuruzwa mu Burusiya. Moscow na yo yakajije ibitero kuri Ukraine, birimo icyagabwe ku isoko rinini ryo mu Mujyi wa Kryvyi Rih ku wa Gatanu y’icyumweru gishize, kigahitana nibura abantu 16 kigakomeretsa abarenga 130.

Ibitekerezo