Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje gahunda nshya ishobora gusaba abantu bashaka ubuhungiro muri icyo gihugu kwishyura amafaranga ashobora kugera ku mapawundi 10,000 (asaga miliyoni 18 Frw) kugira ngo bafashe mu kwiyishyurira ikiguzi cyo kubacumbikira no kubatunga, mbere y’uko ubusabe bwa bo busuzumwa.
Iyi gahunda yatangajwe ku wa Mbere w’ejo hashize ni imwe mu ngamba nshya zigamije gukaza umurego mu kurwanya abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, ikibazo kimaze imyaka myinshi kiri mu bikomeye bitera impaka muri politiki y’icyo gihugu.
Mu Bwongereza, ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro gikomeje kuba kimwe mu bibazo abaturage bavuga cyane, cyane cyane mu gihe cy’amatora. mu myaka yashize, umubare w’abimukira bambuka umuyoboro wo mu nyanja utandukanya Ubwongereza n’u Bufaransa (English Channel) bakoresheje ubwato buto wakomeje kwiyongera, bituma abaturage bamwe bagaragaza impungenge ku mutekano, ubushobozi bwa leta bwo kubitaho ndetse n’ingaruka ku bukungu. Hari n’igihe byateje imyigaragambyo n’imvururu mu bice bitandukanye by’igihugu.
Guverinoma iyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), nubwo ryasimbuye abari basanzwe ku butegetsi rivuga ko rifite uburyo butandukanye bwo gukemura ikibazo cy’abimukira, yakomeje gukaza amategeko agenga abinjira mu gihugu. Ibi biri no mu rwego rwo guhangana n’igitutu cya politiki gituruka ku ishyaka rya Reform UK riyobowe na Nigel Farage, rikomeje kwamamara risaba ko hafatwa ingamba zikomeye zirimo kwirukana umubare munini w’abimukira badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza.
Minisitiri w’Ubutabera n’Ibibazo by’Abinjira n’Abasohoka, Shabana Mahmood, yavuze ko aya mavugurura agamije kugabanya umutwaro uremereye abasora amafaranga ya bo akoreshwa mu kwita ku basaba ubuhungiro.
Yagize ati: “Guhabwa ubufasha bw’ubuhungiro ni uburenganzira, ariko na none bifitanye isano n’inshingano. Abantu bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu bagomba kugira icyo bafasha kugira ngo bagabanye umutwaro ku baturage b’Abongereza”.
Nk’uko ayo mategeko ateganyijwe, amafaranga azasabwa gusa abantu bakuru bafite ubushobozi bwo kuyatanga. Guverinoma yavuze ko hazashyirwaho uburyo bwo kurinda ko umuntu ashyirwa mu bukene kubera ayo mafaranga, kandi ko abana batazayasabwa.
Leta isobanura ko intego atari ugukumira abantu bahunga intambara cyangwa itotezwa, ahubwo ari ukugabanya amafaranga menshi igihugu gikoresha mu kwakira abasaba ubuhungiro.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ivuga ko gucumbikira umuntu usaba ubuhungiro mu nzu z’agateganyo bitwara impuzandengo y’amapawundi 23,25 (asaga ibihumbi 45 Frw) ku ijoro, mu gihe kumucumbikira muri hoteli bishobora kugera kuri mapawundi 144 (asaga ibihumbi 144 Frw) ku ijoro. Uretse ayo mafaranga, leta inatanga amafaranga y’ibanze abafasha mu mibereho ya buri cyumweru.
Muri rusange, gucumbikira no gufasha abasaba ubuhungiro byatwaye leta y’Ubwongereza arenga miliyari enye z’amapawundi mu mwaka ushize, ibintu guverinoma ivuga ko bitakomeza muri ubwo buryo.
Izi ngamba zije mu gihe Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ihanganye n’igitutu gikomeye cy’abatavuga rumwe na yo ndetse n’abaturage basaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Abasesenguzi bavuga ko niba aya mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ashobora guhindura uburyo Ubwongereza bwakiriye abasaba ubuhungiro mu myaka iri imbere. Hari ariko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaze kugaragaza impungenge, ivuga ko gusaba amafaranga menshi abantu bahunga intambara, itotezwa cyangwa ibindi bibazo bikomeye bishobora gutuma bamwe babura amahirwe yo kubona uburinzi mpuzamahanga bagenerwa n’amasezerano mpuzamahanga.

Ibitekerezo