AmakuruPolitiki

Ubwongereza: Radio yaciye igikuba itangaza urupfu rw’Umwami Charles III akiri muzima

Radio Caroline yo mu Bwongereza yasabye imbabazi ku mugaragaro Umwami Charles III n’abayikurikira nyuma yo gutangaza amakuru atari ukuri avuga ko uyu mwami yashizemo umwuka cyangwa se yatanze.

Iri kosa rikomeye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, ryatewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga (computer glitch) cyabaye mu nzu zabo zitunganyirizwaho ibiganiro (studio) i Essex.

Iri kosa ry’ikoranabuhanga ryatambukije gahunda isanzwe ibikwa na radiyo zose zo mu Bwongereza yitwa “Death of a Monarch procedure” (gahunda yateganyijwe gukoreshwa mu gihe umwami atanze), ihita itangaza urwo rupfu nyamara umwami yari akiri muzima.

Nyuma y’uko iyo nkuru ifashe uruhande rw’ikoranabuhanga igatambuka byako kanya automatically, radiyo yahise icuranga indirimbo yubahiriza igihugu “God Save the King”, nuko ikurikizaho guceceka (silence) mu gihe cy’iminota igera kuri 16 mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro.

Uko guceceka niko kwaburiye abakozi b’iyo radiyo ko hari ikosa ryabaye mu cyumba cyayo cya tekinike, bahita batunganya ibiganiro bisanzwe nuko banyuzaho n’imbabazi.

Umuyobozi wa Radio Caroline, Peter Moore, yashize hanze itangazo avuga ati: “Twiseguye ku Mwami (HM The King) ndetse n’abakumva bose ku bw’ihungabana iryo ari ryo ryose iri kosa ryaba ryabateye.”

Mu gihe iri kosa ryabaga, Umwami Charles III yari muzima kandi amerewe neza.

Yari ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Irlande y’Amajyaruguru (Northern Ireland) ari kumwe n’Umugore we, Umwamikazi Camilla, ndetse barimo n’umuhango mu gace ka Titanic Quarter i Belfast.

Radio Caroline yashinzwe mu 1964, yumvikana mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi , Ubuholandi, ndetse yumvikana no kuri murandasi ku Isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *