Uganda: Polisi yataye muri yombi umugabo wakaga abaturage amafaranga abeshya ko azabazanira amabuye yo ku kwezi
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Jonathan Ahimbisibwe wo mu gace ka Makindye, akurikiranyweho ibikorwa byo kwiyitirira umwuga w’umuhanga mu by’isanzure (astronaut) agashuka abaturage n’abashoramari abaka amafaranga abeshya ko azabazanira amabuye yo ku Kwezi.
Uyu mugabo ashinjwa kwaka amafaranga y’abantu batandukanye ababwira ko ashobora kubagezaho amabuye akomoka ku kwezi.
Polisi ivuga ko ayo masezerano yakoreshwaga nk’amayeri yo kubambura amafaranga.
Bamwe mu baturage bavuga ko bamwizeye kubera uburyo yavugaga ibintu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure n’inyenyeri ndetse n’imishinga yo mu kirere, bigatuma abantu benshi bumva ko ari umuntu wizewe kandi ufite ubumenyi budasanzwe.
Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abaturage yambuye cyangwa abo bakoranaga muri ibi bikorwa by’uburiganya.

