Uko Colonel na Capitaine ba Wazalendo bisanze mu maboko ya AFC/M23

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama usigaye ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa AFC/M23, yayoboye Operasiyo udasanzwe yafatiwemo umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo na ho undi murwanyi mukuru wayo yishyikiriza AFC/M23 ku bushake.

Iyi oplperasiyo idasanzwe yabereye mu gace ka Nyabanira, muri Groupement ya Binza, Teritwari ya Rutshuru.

Muri iyi Operasiyo, Colonel Kazarama n’itsinda yari ayoboye bafashe Ngabo Jean de Dieu uzwi nka Kadogo Murindahami Jean de Dieu, uyu akaba yariyitaga Colonel mu mitwe wa Wazalendo.

Iyi operasiyo yanatumye Capitaine witwa Shukuru yishyikiriza ubuyobozi AFC/M23 ku bushake.Ingabo za M23 zanafashe intwaro zitandukanye zari mu maboko y’abo barwanyi Wazalendo.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 avuga ko imbunda zafashwe zirimo inini yo mu bwoko bwa PKM, ibisasu bibiri bya RPG ndetse n’imbunda zirindwi zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun).

Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena ni bwo Col. Kazarama yishyikirije bariya barwanyi ubuyobozi bwa Teritwari ya Rutshuru, aho bakiriwe n’umuyobozi w’iyo teritwari, Ephrem Kabasha.

Iyi operasiyo yabaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira imbaraga mu guca intege imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice igenzura, mu rwego rwo gushimangira umutekano no korohereza abaturage gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ibindi:

Ibitekerezo