Ihuriro rishya rya politiki na gisirikare ryitwa FRN (Front pour la Refondation de la Nation), riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryasimbuye AFC/M23 yari isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ivuka ry’iri huriro ryakuruye ibibazo ku hazaza ha AFC/M23, imaze imyaka itatu yigarurira ibice bitandukanye byo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Lawrence Kanyuka, wahoze ari umuvugizi wa AFC/M23 akaba ubu avugira FRN, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko AFC/M23 yahagaritse kubaho kuva hatangazwa ishingwa ry’ihuriro rishya. Yasobanuye ko ibikorwa byayo byose byimuriwe muri FRN.
Nubwo izina ryahindutse, benshi mu bari bayoboye AFC/M23 bahawe inshingano mu buyobozi bushya. Joseph Kabila yungirijwe na Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Jenerali Sultani Makenga, bose bari mu bayobozi bakuru b’iryo huriro ryahozeho.
Ishingwa rya FRN ryamaganiwe kure na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi. Muri bo harimo Vital Kamerhe wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko, wavuze ko guharanira amahoro bitajyana no kwifatanya n’umutwe wa politiki na gisirikare.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kamerhe yanavuze ko Kabila akwiye kubazwa ibyo yakoze mu myaka 18 yamaze ayobora RDC.
Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa butari bwagira icyo butangaza ku mugaragaro ku ishingwa rya FRN, ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira, Perezida Tshisekedi yayoboye inama y’Igihugu y’Umutekano n’Ingabo.
Ibyaganiriweho byose ntibyatangajwe, bituma bamwe bibaza niba iyo nama yari ifitanye isano n’ivuka ry’iri huriro. Nyuma yayo, umuvugizi w’ingabo za RDC, Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko Perezida yategetse inzego z’umutekano kurinda igihugu, abaturage n’ibyabo. Nta cyo yatangaje kuri FRN.
Iri huriro rivutse mu gihe Kinshasa yari imaze igihe ishinja Kabila gukorana na AFC/M23, ibirego we yahakanaga. Inkiko za RDC zari zaranamukatiye igihano cy’urupfu ku byaha bifitanye isano n’imikoranire n’iryo huriro ndetse n’intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Kuba Kabila yemeye kuyobora FRN biratuma bamwe babona ko bishimangira ibyo ubutegetsi bwa Congo bwamushinjaga. Kanyuka we avuga ko urubanza rwaciwe Kabila rwarimo akarengane, akemeza ko mbere y’ishingwa rya FRN atakorananaga na AFC/M23.
Yasobanuye ko Kabila yifatanyije na bo ari uko hashinzwe iri huriro rishya, akomeza guhakana ibirego byamuregwaga mbere yaho.
Ikindi kibazo gikomeje kwibazwa ni icyerekeye ahazaza h’ibiganiro byari bisanzwe bihuza Kinshasa na AFC/M23. Hari abafite impungenge z’uko FRN yakomeza imirwano no kwigarurira ibindi bice kugira ngo yongere igitutu ku butegetsi.
Kanyuka avuga ko FRN ishyigikiye ibiganiro, agashinja ubutegetsi bwa RDC gushyira imbere intambara. Kinshasa ntiragira icyo isubiza kuri ibyo birego.
Abajijwe niba FRN iterwa inkunga n’u Rwanda, nk’uko byagiye bivugwa kuri AFC/M23, Kanyuka ntiyabyemeje cyangwa ngo abihakane. Yavuze ko u Rwanda rufite politiki yarwo y’umutekano, ashimangira ko FRN igizwe n’Abanyecongo bari mu gihugu cyabo kandi baharanira inyungu zabo.

Ibitekerezo