Polisi muri Kenya yafunze imihanda minini ijya mu mujyi wa Nairobi rwagati mbere y’imyigaragambyo iteganyijwe mu gihugu hose yizihiza imyaka ibiri ishize imyigaragambyo yari iyobowe na Gen-Z mu kurwanya guverinoma, ibaye.
Ibihumbi by’Abanyakenya bigaragambije bamagana izamuka ry’imisoro muri Kamena 2024, birangira Inteko Ishinga Amategeko iyikuyeho ndetse banakuraho umushinga w’itegeko ry’imari ritavugwagaho rumwe.
Abigaragambya bavuga ko basaba ubutabera ku bantu barenga 80 bishwe n’abandi benshi bakomeretse mu myigaragambyo yo kurwanya imisoro yo mu 2024 ndetse n’imyigaragambyo yo kwizihiza isabukuru y’umwaka ushize.
Abagenzi bari mu kaga mugitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’uko inzego z’umutekano zifunze imihanda igera mu mujyi rwagati, mu gihe ubucuruzi bwinshi n’amashuri bikomeje gufungwa. Imyigaragambyo iteganyijwe, ahanini yateguwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, biteganijwe ko izabera mu mijyi minini irimo Nairobi, Mombasa n’ibice bimwe na bimwe bya Kenya yo hagati.
Inzego z’umutekano zakajije umutekano mu mijyi minini mbere y’imyigaragambyo, polisi yitezweho gukomeza kuba hafi muri Nairobi n’ahandi hantu h’ingenzi.
Abapolisi bari ku mafarashi bagiye batatanya imbaga y’abantu bagerageza guteranira mu mihanda ya Nairobi.
Amashusho yagaragaye kuri imwe muri muri televiziyo zo muri Kenya agaragaza umuriro n’umwotsi uzamuka mu gace ka Githurai hafi ya Nairobi, ubwo abigaragambyaga batwikaga umuriro mu gihe cy’imirwano na polisi.
Abapolisi na bo bagaragaye barasa imyuka iryana mu maso kugira ngo batatanye imbaga y’abantu bari bateraniye muri ako gace. Abantu benshi batawe muri yombi na polisi irwanya imyigaragambyo i Nairobi, ubwo bageragezaga kugera mu mujyi nk’uko tubikesha BBC.
Umuyobozi wa Polisi wungirije, Gilbert Masengeli, yavuze ko hari bariyeri zashyizweho kugira ngo nta bagizi ba nabi cyangwa intwaro byinjira mu mujyi, yongeraho ko igihugu gikomeje gutuza, abaturage bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi nta kibazo.
Masengeli yagize ati: “Nta mihanda yafunzwe. Turimo kurinda umutekano w’Abanyakenya. Turimo kugenzura gusa niba bitwaje intwaro”.
Yakomeje agira ati: “Ndashimira kuko nta modoka zitwikwa kandi abantu barimo gukora akazi ka bo”.
Bamwe mu babyeyi babuze abana mu myigaragambyo yo mu 2024 basabye leta ko yabareka bakibuka aba bo mu mahoro.
Yagize ati: “Ntidushaka imyuka iryana mu maso no kwiruka mu mihanda. Turashaje cyane ku buryo tutabishobora”.
Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Kalonzo Musyoka, Martha Karua na Eugene Wamalwa bifatanyije n’imiryango y’abishwe gushyira indabo ku nteko ishinga amategeko mu rwego rwo guha icyubahiro abapfiriye mu myigaragambyo yo mu 2024.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, polisi yashyizeho bariyeri ku muhanda wa Thika Super Highway, Mombasa Road, Nairobi-Namanga Highway muri Athi River, Kenyatta Avenue, Waiyaki Way, Jogoo Road, n’indi mihanda minini, ibuza abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kugera mu mujyi rwagati.
Abayobozi basabye abigaragambya kubikora mu mahoro no kwirinda ibikorwa by’urugomo, ubusahuzi, cyangwa kwangiza imitungo.
Ku wa Gatanu ushize, Perezida William Ruto yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo kwigaragambya ariko yaburiye ko umuntu wese “witeguye gusenya imitungo cyangwa guteza akaduruvayo” atazihanganirwa.

Abayobozi benshi ba politiki, imiryango ya sosiyete sivile, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaje ko bashyigikiye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko ari kimwe mu bigize demokarasi irinzwe n’itegeko nshinga ry’igihugu.
Uwahoze ari Visi Perezida wa Ruto, Rigathi Gachagua, ubu uhanganye cyane, yasabye abarwanashyaka ba Gen-Z kwirinda imihanda, avuga ko imyigaragambyo ishobora guhinduka urugomo. Ahubwo, yasabye Abanyakenya kuguma mu ngo za bo mu buryo bw’ikigereranyo cyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu cyumweru gishize, Perezida Ruto yatangaje ikigega kingana na miliyoni 15 z’amadolari (miliyoni 11 z’amapawundi) cyo kwishyura hafi abantu 2,000 bahohotewe n’imyigaragambyo hagati ya 2017 na 2025 yagaragajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ruto yavuze ko iyi ndishyi atari “igiciro cy’ubuzima, ububabare cyangwa igihombo” kandi ko idakwiye gufatwa nk’iy’urugomo cyangwa ibyaha biha agaciro.
Ariko, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanze gahunda y’indishyi, ivuga ko bamwe mu bahohotewe bakuwe mu myanya ya bo, amafaranga adahagije yo kwishyura ndetse no kutagira ubwisanzure.
Perezida Ruto arimo kwishimana n’abaturage mbere y’amatora ya 2027, aho abamunenga bashinja guverinoma ye kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano y’ingenzi yo kwiyamamaza.
Yanze ibyo birego, ashimangira ko ubutegetsi bwe bwujuje ibyinshi mu byo bwasezeranye kandi avuga ko yiteguye kurengera amateka yabwo mu gihe ashaka kongera gutorwa.
Ku wa 25 Kamena 2024, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje iri tegeko ryo kongera imisoro ku bicuruzwa na serivisi z’ingenzi zirimo interneti, lisansi, kohereza amafaranga muri banki n’ibindi, hagamijwe kugabanya umwenda w’igihugu, abigaragambya ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko. Inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga zikomeye mu guhosha imyigaragambyo, zirimo imyuka iryana mu maso, imbunda z’amazi n’amasasu.
Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KHRC) yatangaje ko abantu 65 bishwe, abarenga 1,500 batawe muri yombi, naho abandi 60 baburirwa irengero nyuma yo gushimutwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, harimo Amnesty International na Haki Afrika, yatangaje ko bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’abarwanashyaka na bo bafashwe cyangwa bagashimutwa kubera kunenga iri tegeko.
Nyuma y’igitutu gikomeye cy’abaturage, Perezida William Ruto yahagaritse Itegeko ry’Imari ku wa 28 Kamena 2024 ndetse anasesa Guverinoma ye. Icyakora, imyigaragambyo yasabaga ko yegura yarakomeje no mu mezi yakurikiyeho.
Abasesenguzi bavuga ko imyigaragambyo yo mu 2024 yabaye iy’amateka muri Kenya kubera uruhare runini rw’urubyiruko n’imbaraga z’imbuga nkoranyambaga mu kuyitegura no kuyiyobora.

Ibitekerezo