Uko ibisigazwa by’ibiribwa bikorwamo foromaje iryoshye

Abashakashatsi bo muri Kminuza ya Stanford bakoze ikintu gitangaje mu rwego rw’ibiribwa, aho bakoze foromaje imeze neza kandi iryoha nk’isanzwe, nyamara ikaba yarakomotse ku bisigazwa by’ibiribwa byajyaga bimenwa.

Iri tsinda riyobowe na Vayu Hill-Maini rikoresha uburyo bwa siyansi buzwi nka “fermentation”, bukoresha ibihumyo mu guhindura ibisigazwa by’ibiribwa bikavamo ibicuruzwa bishya bishobora kuribwa. Hill-Maini yavuze ko batunguwe no kubona ko bashobora gufata bisigazwa by’ibiribwa bakongeramo ibindi bikoresho bike, hanyuma bakabona foromaje ifite uburyohe busa n’ubwa foromaje yo mu bwoko bwa “Pecorino” cyangwa “Parmigiano”.

“Fermentation” ni uburyo ibinyabuzima bihinduramo isukari isanzwe cyangwa isukari yo mu bimera (amidon) bikavamo ibindi bintu bidakoresheje umwuka wa ogisijeni (oxygene). Bwamamaye cyane mu gukora imigati n’inzoga, ariko ubu burimo no gukoreshwa mu guhindura ibisigazwa by’ibiribwa bikavamo ibiribwa bishya bifite agaciro.

Mu Bwongereza, ikigo Fermtech kiri gukoresha ibishishwa bya cacao byajyaga bitabwa kikabihindura ifu ishobora gusimbura cacao. Umuyobozi wacyo, Andy Clayton, avuga ko ibyo bishishwa bifite impumuro ya shokora ikomeye, bityo kubitwika cyangwa kubijugunya ari ugupfusha ubusa umutungo ushobora kugirira abantu akamaro.

Muri Espagne, ikigo MOA Foodtech gikoresha ubwenge buhangano (AI) mu gushaka uburyo bwiza bwo guhuza ibisigazwa by’ibiribwa n’udukoko duto twifashishwa muri fermentation. Ubu AI ya bo ishobora gukora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo gutunganya ibiribwa bugera kuri 300 mu isaha imwe, mu gihe mbere byafataga ibyumweru bibiri kugira ngo haboneke uburyo bumwe gusa.

Mu Budage, ikigo MicroHarvest gikoresha ibisigazwa biva mu ruganda rw’isukari kugira ngo gikore ibiryo by’amatungo bifite intungamubiri nyinshi. Muri Singapore na ho, ikigo Mottainai Food Tech gikora inyama z’ibimera zisimbura izisanzwe kikoresheje ibisigazwa bya soya byajyaga bimenwa nyuma yo gukora tofu n’amata ya soya.

Ibice bitatu bya kane by’urutete rw’ishaza ntibikoreshwa mu gukora poroteyine y’ishaza, Getty Images.

Abahanga bavuga ko ubu buryo butazamura ubukungu gusa, ahubwo bunafasha kurengera ibidukikije kuko bugabanya imyanda y’ibiribwa. Byongeye kandi, uduhumyo dukoreshwa muri fermentation dushobora guhindura ibintu umuntu adashobora gusya, nk’utunyagingo twa “cellulose”, bikavamo intungamubiri n’ibindi bintu byoroshya kugogora.

Nubwo ibanga ry’ibisigazwa byakoreshejwe mu gukora foromaje nshya ya Stanford rigitaratangazwa, Hill-Maini avuga ko iyo foromaje ishobora gushyirwa ku biryo, ikagira uburyohe bwiza n’imiterere ikundwa n’abakunda foromaje zisanzwe. Yemeza ko iri koranabuhanga rishobora guhindura uburyo abantu babona ibisigazwa by’ibiribwa, ikava ku kuba ikibazo ikaba umutungo ushobora kuvamo ibiribwa by’ejo hazaza.

Laboratwari yo muri Kaminuza ya Stanford yakoze ibisa na foromaje ikomoka ku bisigazwa by’ibiribwa, Alessandra Massa na Anna-Katharina Preidl.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford barimo gukoresha fermentation mu guhindura ibisigazwa by’ibiribwa, Franklin Lurie.

Ibitekerezo