Uko u Rwanda rwakiriye umwanzuro wa La Haye
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yubahirije umwanzuro watanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Arubitiraji rwa La Haye ku rubanza baburanagamo n’Ubwongereza, ishimangira ko ifata icyo kibazo nk’icyamaze gukemuka.
Mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko nubwo u Rwanda rwubahiriza umwanzuro w’urwo rukiko, hari ibikubiye mu bitekerezo byatanzwe na Prof. Mohamed Abdel Wahab byerekana ko ibibazo byasuzumwaga byari bikomeye kandi bishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye n’amategeko.
Yagaragaje ko uwo muhanga mu mategeko mpuzamahanga yatanze ibitekerezo bitandukanye n’umwanzuro wa benshi mu bagize inteko yaciye urubanza, agaragaza ko ubutumwa bwahererekanyijwe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza mu Gushyingo 2024 bwifashishijwe n’Ubwongereza butari bufite imbaraga zo guhindura mu buryo bwemewe amasezerano ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga hagati y’ibihugu byombi.
Makolo yavuze ko ibyo bigaragaza ko uru rubanza rwari rugizwe n’ingingo zitoroshye kandi zashoboraga kugera ku myanzuro itandukanye bitewe n’ubusesenguzi bw’amategeko bwakoreshejwe.
Yongeyeho ko nubwo habayeho ayo matandukaniro mu mitekerereze y’abacamanza n’inzobere mu mategeko, u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, rwubahiriza amahame mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bugirira inyungu impande zombi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza kwimakaza umubano mwiza n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, ishingiye ku bwubahane, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no guteza imbere inyungu rusange.

