Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango w’Aba-Rasta wasabaga ko abayoboke ba wo bahabwa uburenganzira bwo gukoresha urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rw’imihango y’idini. Ni icyemezo cyongeye gukurura impaka zikomeye muri icyo gihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi, uburenganzira bwo gusenga n’uburyo amategeko agenga ibiyobyabwenge ashyirwa mu bikorwa.
Uyu muryango wari wasobanuriye urukiko ko kubuzwa gukoresha urumogi bihonyora uburenganzira bwa wo bwo kugira umudendezo wo gusenga no gukurikiza imyemerere yawo, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya. Aba-Rasta bavuga ko urumogi ari kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye mu myemerere ya bo, bityo ko kubuzwa kurukoresha mu bikorwa by’idini bibangamira ukwizera kwa bo.
Mu mwanzuro wasomwe n’Umucamanza Bahati Mwamuye, urukiko rwavuze ko ababuranyi batashoboye kugaragaza ibimenyetso bihagije byerekana ko amategeko abuza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Bityo, ubusabe bwa bo burangwa.
Nubwo urukiko rwatesheje agaciro icyo cyifuzo, Umucamanza Mwamuye yavuze ko ikibazo cy’urumogi gikwiye kuganirwaho ku rwego rw’igihugu hose. Yagaragaje ko impaka kuri uru ruganda n’ikoreshwa ryarwo zitakwiye kugarukira ku banyamadini b’Aba-Rasta gusa, ahubwo zikwiye kwitabirwa n’inzego za Leta, inzobere mu buzima, abanyamategeko n’abaturage muri rusange.
Yagize ati: “Hakenewe ibiganiro bifunguye kandi bidafite uburyarya ku kibazo cy’urumogi n’icyerekezo Kenya ikwiye gufata”. Yongeyeho ko iki atari ikibazo cy’Aba-Rasta bonyine, ahubwo ari ikibazo kireba igihugu cyose.
Mu nyandiko bashyikirije urukiko, Aba-Rasta bavuze ko batasabaga ko urumogi rwakwemererwa buri wese, ahubwo ko bashakaga uburenganzira bwihariye kandi bugenzurwa, bubemerera kuruhinga, kurutunga no kurukoresha gusa mu bikorwa by’idini.
Basabye ko urwo ruhushya rwakoreshwa mu ngo za bo cyangwa ahandi hantu hagenwe ho gusengera, kandi ntirwemererwe gukorerwa ahantu hahurira abantu benshi. Bavuze ko ibyo byubahiriza imyemerere ya bo kandi bitabangamira umutekano cyangwa gahunda za Leta zo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ku ruhande rwa Leta ya Kenya, abahagarariye ubushinjacyaha bavuze ko kwemerera idini rimwe gukoresha urumogi byashyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arwanya ibiyobyabwenge.
Leta yavuze ko byagorana gutandukanya urumogi rukoreshwa mu bikorwa by’idini n’urucuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yanagaragaje impungenge ko ibyo bishobora gutuma abantu bamwe babyitwaza bagakora ubucuruzi butemewe cyangwa bakongera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Amategeko ya Kenya aracyahana bikomeye urumogi
Kugeza ubu, amategeko ya Kenya akomeje gufata urumogi nk’ikiyobyabwenge kitemewe. Gufatanwa urumogi cyangwa kurutunga, kabone n’iyo rwaba rugenewe gukoreshwa n’umuntu ku giti cye, bishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu cyangwa ihazabu igera hafi ku madolari y’Amerika 800.
Umuntu uhamijwe icyaha cyo guhinga urumogi ashobora gucibwa ihazabu igera ku madolari 1,900 cyangwa agacibwa amafaranga angana n’inshuro eshatu z’agaciro k’urwo rumogi ku isoko, bitewe n’ikiri hejuru, ndetse ashobora no gufungwa imyaka igera kuri 20.
Abahamwa n’ibyaha byo gucuruza urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bahanishwa ibihano birushijeho gukomera, harimo igifungo kirekire n’ihazabu nyinshi.
Impaka ku ikoreshwa ry’urumogi zirakomeje
Mu myaka yashize, impaka ku ikoreshwa ry’urumogi zakomeje kwiyongera muri Kenya no mu bindi bihugu by’Afurika. Hari abashyigikira ko rwakwemererwa gukoreshwa mu buryo bugenzurwa, bavuga ko rwatanga amahirwe mashya mu bukungu binyuze mu buhinzi, ubucuruzi no kwinjiriza Leta imisoro.
Hari kandi abagaragaza ko urumogi rushobora kugira uruhare mu buvuzi, cyane cyane mu kugabanya ububabare bukabije ku barwayi bamwe na bamwe cyangwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe, igihe rukoreshwa hakurikijwe amabwiriza y’abaganga.
Icyakora, abatavuga rumwe n’icyo gitekerezo bavuga ko kwemerera urumogi bishobora kongera umubare w’abarikoresha nabi, cyane cyane urubyiruko, bikagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, umutekano n’imibereho rusange.
Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe ku Isi, birimo Canada, Uruguay ndetse na Leta zimwe zo muri Amerika, byamaze kwemerera urumogi gukoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi cyangwa mu buryo busesuye, Kenya yo iracyakomeje gukurikiza amategeko akakaye arwanya ibiyobyabwenge, nubwo ibiganiro byo gusuzuma niba ayo mategeko yahindurwa bikomeje gufata indi ntera.

Ibitekerezo