Umubano wa Alliah Cool na Lugumi Saidi wajemo agatotsi

Ibintu byahinduye isura nyuma y’iminsi mike havuzwe umubano udasanzwe hagati ya Alliah Cool n’umuherwe wo muri Tanzania Saidi Lugumi.

Ibica amarenga ko umubano wabo wakonje bigaragazwa kandi n’uburyo kuri ubu aba bombi nta we ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ndetse ntabwo uyu muherwe aheruka kugaragaza amarangamutima y’urwo akunda Alliah, nkuko yari imaze iminsi abigenza binyuze ahatangirwa ibitekerezo (Comments).

Mu minsi ishize aba bombi bakurikiranaga kuri Instagram, ariko kugeza ubu nta n’umwe ugikurikira undi.

Ibi byateye urujijo ku bakurikira aba bombi batekerezaga ko hari umubano mushya w’urukundo hagati yabo dore ko badasanzwe bakurikira abantu benshi kuri Instagram.Kuri ubu Saidi Lugumi yongeye gukurikira konti imwe gusa ya business ye.

Mu minsi ishize Lugumi yagiye aca amarenga y’urukundo akunda Alliah Cool, binyuze mu magambo aryoheye amatwi yamubwiraga, ariko akaba amaze iminsi yarabihagaritse.

Icyakora nubwo byavugwaga gutyo, Alliah Cool nta kintu yigeze abivugaho ngo yemeze niba bakundana cyangwa haba hari ubucuti busanzwe.

Alliah Cool na Lugumi Saidi ntawe ugikurikira undi

Ibitekerezo