Umubyeyi wa Vozinha yishimiye kubona umuhungu we w’imyaka 40 akina igikombe cy’Isi

Ana Cândida Évora, umubyeyi w’umunyezamu wa Cape Verde, Josimar Dias Vozinha, yashoboye kureba umuhungu we akina mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gukemurirwa ibibazo bya visa byari byamubujije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mubyeyi ukomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugera muri Florida ku gihe, yarebye umukino wa kabiri wo mu itsinda H aho Cape Verde yanganyije na Uruguay ibitego 2-2 i Miami.

Uyu mubyeyi yari yarangiwe kwinjira muri Amerika gusa nyuma yo kubona ko Umuhungu we yakoze amateka mu gikombe cy’ Isi hahise hashakishwa uko ibibazo bya visa ye bikemurwa ndetse bihita bikemuka.

Uyu mubyeyi yishimiye cyane uyu munsi w’amateka ndetse ahura n’Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, asangiza isi yose ibyishimo by’uyu muryango n’ishema bafite.

Ikipe y’igihugu ya Cape Verde (Blue Sharks) iri gukora amateka akomeye mu Gikombe cy’Isi cyabo cya mbere iyi kipe ikinnye.

Umukino wa Mbere (Espagne 0-0 Cape Verde): Vozinha yitwaye neza cyane akuramo imipira irindwi yabazwe, bituma banganya ubusa ku busa n’ikipe ikomeye ya Espagne.

Muri uyu mukino, Cape Verde yakoze ikosa rimwe gusa mu minota 90, biba amateka mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1966.

Umukino wa Kabiri (Uruguay 2-2 Cape Verde): Cape Verde yatsinze ibitego byayo bya mbere mu mateka y’iki gikombe byavuye kuri Kevin Pina na Hélio Varela, bishimisha abafana n’umubyeyi wa Vozinha wari mu bafana.

Ibitekerezo