Umubyeyi wa Yampano yatabaje Perezida Paul Kagame

Umuryango w’umuhanzi Uworizagwira Florien (Yampano) wagaragaje ko nta bushobozi ufite bw’imibereho ndetse nubwo gushaka umunyamategeko ushobora kumwunganira akaba yafungurwa muri gereza ya Mageragere.

Umubyeyi wa Yampano “Se” yasabye ko Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko yaha imbabazi umuhungu we dore ko ariwe wari utunze umuryango wose.

Nsengiyumva Zaburoni se wa Yampano yavuze ko yababajwe cyane no kumva umuhungu we ahawe iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akazaburana ari mu igororero rya Mageragere.Ni umwanzuro wasomwe ku itariki 9 Kamena 2026.

Zaburoni (Umubyeyi wa Yampano) yabwiye Urugendo TV ko atabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yaha imbabazi Yampano akarekurwa akita ku muryango.

Ati “Amashusho ya Yampano narayabonye, nahise muhamagara. Nyakubahwa perezida wa repubulika nziko ari wowe urenganura abantu, abambuwe amasambu,abambuwe inzu zabo. Rwose ndagutakambiye!”.

Ni umubyeyi wasobanuye ko Yampano yabohererezaga amafaranga yo kubatunga.

Zaburoni yavuze ko ibibazo byose Yampano yanyuzemo byatewe n’amashusho y’urukozasoni yasakaye hanze, ku buryo ari yo ntandaro yo guhungabana no guteza intugunda mu rugo.

Uyu Zaburoni yavuze ko yigeze kuza kunga Yampano na Uwineza Diane’Vava’.

Ati”Ibyo twabaganirije nta gaciro yabihaye. Yampano yatubwiraga ko umugore ajya mu kabari atamubwiye, umugore nawe akavuga ko Yampano avugira hejuru”.

Icyo gihe mu rugo kwa Yampano zabyaye amahari, ababyeyi barabunze inshuro imwe nubwo ntacyo byatanze.

Uyu mubyeyi agaragaza ko umuhungu we Yampano yabyirutse ari umwana usenga kandi yanyuze muri korali zose guhera mu z’abana kugeza mu z’abakuru.

Ati”Yashatse akiri umwana. Urugo rusaba ko ugomba kuba ujijutse mu mutwe cyane”.

Ababyeyi ba Yampano ntibigeze bamubonaho ingeso mbi kuko nta nzoga n’itabi yigeze agerageza mu maso ya se.

Uyu mubyeyi yavuze ko muri bike yabonaga yibukaga gusaranganya n’umuryango we.

Se wa Yampano yavuze ko nta bushobozi bwo kwishyura umunyamategeko.

Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yandikiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa Kabiri, tariki ya 09 Kamena 2026, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Nyuma y’uyu mwanzuro, yahise ahabwa icyemezo cyo kwerekera gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.
Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zifitiwe ibimenyetso by’ibanze ku byaha bitatu (3) aregwa birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake byakorewe umugore we babanaga batarasezeranye.Kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi), aho ibizamini byo mu maraso byagaragaje igipimo cyo hejuru cyane.Kwangiza ikintu cy’undi (aho aregwa kumena telefone z’umugore we).

Ku rundi ruhande, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zihari ku bindi byaha bitatu birimo gukoresha ibikangisho, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.

Nubwo umugore we, Diane Uwineza, yari yatanze inyandiko isaba imbabazi no kwiyunga, urukiko rwazitesheje agaciro kuko ibyaha akurikiranyweho bitarangirira ku mbabazi z’uwahohotewe gusa.

Yampano afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo mu minsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Umubyeyi wa Yampano yatabaje Perezida Kagame ko yaha imbabazi umuhungu we akaza akita kumuryango

Ibitekerezo