Umugabo witwa Michael Phillips uvuga ko afite igitsina gito ku Isi yemerewe ubuvuzi bw’ubuntu bwo kucyongera.
Michael Phillips wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wiyemerera ko ari we mugabo ushobora kuba afite igitsina gito cya mbere ku Isi kireshya na santimetero imwe iyo cyafashe umurego, yemerewe ubuvuzi buzamufasha kucyongera, aho avuga ko yari abayeho mu ipfunwe rikomeye.
Mu cyumweru gishize ni bwo Philipps w’imyaka 38 y’amavuko yari yasabye abantu kumufasha akaba yabona ubuvuzi ndetse ku ikubitiro abasha kubona agera ku bihumbi 12$ mu bihumbi 20$ yari akenewe ngo abashe kubagwa igitsina cye cyongerwe.
Ubusabe bwe bwarumviswe, umuganga w’inzobere mu kubaga imyanya myibarukiro, Dr. Robert Dorfman amwemerera kuzamubaga ku buntu kuko inkuru ye yamukoze ku mutima.
Umuganga uzwi mu kubaga no kuvura abantu hakoreshejwe uburyo bwo kongera ubwiza bw’umubiri, Dr. Robert Dorfman, yatangaje ko yiteguye gufasha ku buntu umugabo uvuga ko afite igitsina gito kurusha abandi ku Isi, amuha ubuvuzi bwari kumutwara ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika.
Michael Phillips, ufite imyaka 38 akaba atuye muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko abaganga bamusuzumye bakamubwira ko afite indwara izwi nka micropenis, aho igitsina gabo kiba ari gito cyane ugereranyije n’ibisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru TMZ, Dr. Dorfman yavuze ko yakozwe ku mutima n’inkuru ya Phillips, bityo ahitamo kumufasha nta kiguzi.
Yagize ati: “Nsobanukiwe neza uko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku cyizere umuntu aba yifitiye no ku buryo yiyumva. Iyo mbonye amahirwe yo gufasha umuntu kongera kwiyumva neza, mbikora nta kiguzi.”
Phillips yari aherutse gutangaza ko ubuzima bwe bugoye kubera iki kibazo, avuga ko bumugora no mu bikorwa bya buri munsi birimo kwihagarika.
Yavuze ko igitsina cye gipima hafi santimetero imwe (0.38 inch).Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Phillips yari yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga kuri GoFundMe agamije kwishyurira serivisi zo kubagwa kugira ngo agire impinduka ku mubiri we.
Icyakora nyuma yaje kubuhagarika, nyuma yo kumenya ko kubagwa bishobora kugira ingaruka zirimo gutakaza ubushobozi bwo kumva cyangwa ibindi bibazo bishobora kuvuka nyuma y’ubuvuzi.Nyuma yaho yavuze ko yifuza gushaka ubundi buryo butarimo kubagwa.
Ni muri urwo rwego Dr. Dorfman yamusabye gukoresha uburyo yise “Mr. Big Shot”, bukoresha inshinge zishyirwamo ibintu byongera umubyimba w’igitsina gabo (cosmetic fillers), bitabaye ngombwa kubagwa.
Uyu muganga yavuze ko ubu buryo bumara iminota igera kuri 30, ariko ko mbere yabwo umurwayi abanza gusuzumwa kugira ngo harebwe niba bumukwiriye kandi bwamugirira akamaro.
Dr. Dorfman yavuze ko intego ye ari ugufasha abantu kongera icyizere bafitiye imibiri yabo binyuze mu buvuzi bukorwa mu buryo bwizewe kandi bujyanye n’ibibazo bya buri murwayi.
Phillips na we yari aherutse gutangaza ko yatekerezaga gusaba kwandikwa muri Guinness World Records nk’umuntu ufite igitsina gabo gito kurusha abandi ku Isi.

Ibitekerezo