Umugabo wo muri Australia ukurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica se hanyuma agatwika umurambo, yasabye urukiko ko rutakongera kumwita izina bahuriragaho ry’umuryango (Solis), ahubwo ko yakwitwa Ardi, ibintu byatangaje benshi ndetse bikurura impaka ku buzima bwo mu mutwe n’ingaruka za bwo mu miryango.
Ibi byabereye mu rukiko rwa Penrith Local Court, ruherereye muri Leta ya New South Wales, nyuma y’uko uyu mugabo, wari usanzwe witwa Edicar Solis, agejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho kwica se, Ricardo Solis, mu buryo bwa kinyamaswa.
Nk’uko Polisi ya New South Wales yabitangaje, Ricardo Solis wari uri mu kigero cy’imyaka 60, umurambo we wabonetse mu masaha ya kare yo ku wa Kane mugitondo, uri imbere y’urugo rwe mu burengerazuba bw’umujyi wa Sydney, aho wari watangiye gushya.
Abashinzwe iperereza bavuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko mbere y’ubwo bwicanyi habanje kuba amakimbirane hagati ya se n’umuhungu we, nyuma ibintu bikarangira se yishwe, umurambo we ugatwikwa.
Nyuma y’amasaha make gusa, Polisi yahise ita muri yombi Edicar Solis, aho yafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 za mugitondo. Uyu mugabo yari afite ibikomere byoroheje ku kuboko, mbere yo kujyanwa kwa muganga arinzwe n’abapolisi.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Edicar Solis yagaragaye mu rukiko atuje cyane, nta marangamutima agaragaza ku byo yashinjwaga.
Umwunganizi we mu mategeko, Javid Faiz, yabwiye urukiko ko umukiliya we atifuza kongera kwitwa izina rya “Solis”, ahubwo ashaka kwitwa Ardi.
Nubwo impamvu y’ubwo busabe itatangajwe mu buryo burambuye, impuguke mu by’amategeko zivuga ko rimwe na rimwe abantu bashinjwa ibyaha bikomeye cyangwa bafite ibibazo byo mu mutwe bashobora gusaba guhindura amazina cyangwa kutongera kwitirirwa amazina y’imiryango ya bo, bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo ibibazo by’imitekerereze, amakimbirane yo mu muryango cyangwa gushaka gutandukana n’ibyaha bakurikiranyweho.
Mu rubanza, umunyamategeko Javid Faiz yasabye urukiko ko umukiriya we yasuzumwa n’abaganga babiri b’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, kugira ngo harebwe niba urubanza rwe rwakurikiranwa hashingiwe ku mategeko agenga abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Yasobanuriye urukiko ko Edicar Solis yari aherutse kurekurwa muri gereza muri Mata uyu mwaka, kandi inyandiko zigaragaza ko yari yaragiriwe inama yo gukomeza kwivuza indwara zo mu mutwe.
Ariko Umucamanza Stephen Corry yavuze ko nubwo bishoboka ko uregwa ahabwa ubuvuzi, uburemere bw’ibyaha akekwaho butatuma ahita ajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Urebye urugomo rudasanzwe ruvugwa muri uru rubanza, sintekereza ko byaba bikwiye ko uregwa afungirwa mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe”.
Urukiko rwategetse ko Ishami rishinzwe amagereza muri New South Wales rizabanza gukora isuzuma ryimbitse ku buzima bwe mbere y’uko urubanza rusubukurwa muri Nzeri.
Edicar Solis ntiyasabye kurekurwa by’agateganyo, bityo urukiko rwemeza ko akomeza gufungwa kugeza igihe urubanza ruzongera kuburanishwa nyuma y’amezi abiri.
Hanashingiwe kandi ubusabe bwa Polisi bwo gukora ibizamini bya gihanga ku uregwa, na bwo buzafatwaho umwanzuro mu iburanisha ritaha.
Nyuma y’urubanza, umunyamategeko Javid Faiz yemeye ko ibyaha umukiriya we akurikiranyweho bikomeye cyane, ariko ashimangira ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kidakwiye kwirengagizwa.
Yagize ati: “Ni ibyago bikomeye byabaye muri uyu muryango. Iyo hagaragaye ibibazo byo mu mutwe, ni ngombwa ko umuryango n’inzego zibishinzwe babifata nk’ibintu bikomeye mbere y’uko biba bibi kurushaho.”
Yongeyeho ko imiryango ikwiye gushishikarizwa gushaka ubufasha bw’abaganga igihe hagaragaye ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, kuko kubyirengagiza bishobora kuvamo ibyago bikomeye.
Muri Australia, ubuzima bwo mu mutwe bukomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuzima. Raporo zitandukanye zigaragaza ko abantu benshi bahura n’ibibazo by’agahinda gakabije, ihungabana cyangwa izindi ndwara zo mu mutwe, aho inzego z’ubuzima zikomeje gushishikariza abaturage kwihutira kwivuza no gushakira ubufasha ababukeneye.
Nubwo abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe bataba abagizi ba nabi, impuguke zigaragaza ko iyo indwara zitavuwe cyangwa zititabwaho uko bikwiye, hari igihe zishobora kugira uruhare mu myitwarire ishobora guteza ibyago ku muntu ubwe cyangwa ku bandi.
Polisi ya New South Wales yatangaje ko iperereza kuri uru rupfu rigikomeje, mu gihe urukiko ruzakomeza gusuzuma ibimenyetso n’ibisubizo by’isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe mbere yo gufata imyanzuro ikurikira ku rubanza rwa Edicar Solis.

Ibitekerezo