Umukinnyi wa filimi yatawe muri yombi akurikiranyweho ibiyobyagwenge

Umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza, Emaa Hussen w’imyaka 34, wamamaye muri filime za televiziyo zirimo E20 ndetse na filime Hummingbird yakinanyemo na Jason Statham, yashinjwe kugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge muri Australia byo mu bwoko bwa “methamphetamine” bipima ibiro 320.

Yitabye urukiko rwo mu Mujyi wa Sydney ku wa Kane w’ejo hashize, aho aregwa icyaha cyo kugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge byinshi mu gihugu. Iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Polisi ivuga ko Hussen yari afatanyije n’umugore n’umugabo bo muri Leta ya South Australia mu mugambi wo kwinjiza ibyo biyobyabwenge byari byahishwe mu mifuka y’amakara yari iri muri kontineri zaturutse muri Ghana. Agaciro k’ibyo biyobyabwenge ku isoko ry’ibiyobyabwenge kagereranywa na miliyoni 208 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga 304,096,000,000 RWF). Mbere y’uko kontineri zigezwa aho zari ziteganyijwe kujyanwa, abashinzwe umutekano ku mipaka ya Australia babonye ibintu bikemangwa mu bipimo bya X-ray maze basangamo ibintu by’umweru bisa n’ibara rya kirisiti. Ibizamini byakurikiyeho byemeje ko ari methamphetamine.

Polisi yahise ikuramo ibyo biyobyabwenge mbere y’uko kontineri zigezwa mu bubiko bwo mu gace ka Girraween hafi ya Sydney. Abashinzwe iperereza bavuga ko Hussen yagiye kuri ubwo bubiko akagenzura abagabo bari bapakurura kontineri. Nyuma, bamwe muri bo bashyize imifuka mu modoka bayijyana mu nzu iri mu gace ka Blacktown, aho Hussen yaje gufatirwa. Polisi yanafashe ibikoresho by’ikoranabuhanga n’agatabo karimo inyandiko zifitanye isano n’iperereza.

Muri uru rubanza kandi, polisi yafashe undi mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 32 bo mu Mujyi wa Adelaide, bakekwaho gukoresha imyirondoro mpimbano mu gukodesha ububiko bwakiriye kontineri zagezwagamo ibiyobyabwenge. Umupolisi Trevor Robinson yavuze ko ifatwa ry’ibi biyobyabwenge ryabujije nibura ibikorwa birenga miliyoni 3.2 byo gucuruza ibiyobyabwenge kugera mu mihanda ya Australia. Na ho umuyobozi mu rwego rushinzwe umutekano ku mipaka, Jared Leighton, yashimye abakozi be avuga ko amatsinda y’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge akoresha amayeri menshi yo kubihisha mu bicuruzwa bisanzwe nk’amakara, ariko ko abashinzwe umutekano bafite ubumenyi buhagije bwo kubivumbura.

Emaa Hussen yashinjwe kugerageza kwinjiza muri Australia ibiyobyabwenge bya meth bingana n’ibiro 300. (Ifoto: BBC)

Ibitekerezo