AmakuruUbuzima

Umugabo witwaje ishoka yateje impagarara mu mujyi

Abaturage bo mu Mujyi wa Antwerp mu majyaruguru y’u Bubiligi bagize ubwoba bukomeye nyuma yo kubona umugabo wazengurukaga mu muhanda afite ishoka, ayizunguza mu buryo bwateye benshi impungenge.

Ibi byabaye ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo abaturage batangaga amakuru kuri polisi bavuga ko hari umuntu wari uri kugenda mu muhanda rwagati yitwaje ishoka kandi agaragaza imyitwarire idasanzwe.

Mbere y’uko abashinzwe umutekano bahagera, abaturage bamwe bari bamaze kumukikiza no kumubuza gukomeza guteza umutekano muke. Nyuma yaho, polisi yahise ihagera imuta muri yombi.

Amakuru y’ibanze yagaragaje ko uwo mugabo yari yanyoye inzoga nyinshi, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana icyari cyamuteye kugendana ishoka mu ruhame no gukora ibikorwa byateye abaturage ubwoba.

N’ubwo ibyabaye byateye impagarara muri uwo mujyi, nta muntu n’umwe wakomeretse. Amashusho yafashwe agaragaza uko byari byifashe yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok mbere y’uko aza gukurwaho.

Ifoto y’ishoka yakuwe kuri interineti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *