Umugore wari warashinje Jay-Z kumufata ku ngufu yisubiyeho.

Text size

Umugore witwa Jane Doe wareze Jay-Z amushinja kumufata ku ngufu, yashinjuye uyu muhanzi avuga ko yamubeshyeraga, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atanze ikirego.


Uyu mugore wari warashinje umuraperi Jay-Z kumufata ku ngufu yisubiyeho ku birego bye, avuga ko ibyo yari yaramushinje byose byari ibinyoma ndetse ko atigeze anahura na we.

IGIHE cyanditse ko uyu mugore, uzwi mu nyandiko z’urukiko nka Jane Doe, yabivuze mu nyandikomvugo yashyikirije urukiko rw’i Manhattan ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atanze ikirego.

Muri iyo nyandikomvugo, yavuze ko ibyo yari yarashinje Shawn “Jay-Z” Carter nta shingiro byari bifite.ati: “Byose narabihimbye”

Yagize ati “Shawn ‘Jay-Z’ Carter ntabwo yigeze amfata ku ngufu. Ntabwo nigeze mpura na we cyangwa ngo muvugishe…. Nta kuri kuri mu byo namushinjaga.”

Uyu mugore yavuze ko ibyo birego yabitanze mu gihe yari afite ibibazo byo mu mutwe, anasaba imbabazi ku ngaruka byagize kuri Jay-Z.

Yagize ati: “Ndumva ko ibinyoma namushinjaga byamuteye uburibwe, agahinda n’igisebo bikomeye kandi bishobora kumara igihe.”

Yanavuze ko nta muntu wamuhaye amafaranga cyangwa ngo amwizeze ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo yisubireho ku byo yari yarashinje uyu muraperi.

Jay-Z yari yarakomeje guhakana ibyo birego kuva byatangira, avuga ko nta na rimwe yasambanyije uwo mugore.

Uru rubanza rwatangiye mu Ukwakira 2024, ubwo Jane Doe yaregaga Jay-Z na Sean “Diddy” Combs, avuga ko bombi bamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 13.

Muri icyo kirego, yari yanavuze ko hari undi mugabo w’icyamamare wagize uruhare muri ibyo bikorwa, ariko ntiyigeze agaragaza umwirondoro we.

Nyuma yaho, Jay-Z na we yareze Jane Doe n’abanyamategeko be, abashinja kumuharabika no kugerageza kumushakaho amafaranga kugira ngo badashyira hanze ibyo birego.

Icyakora, urukiko rwaje gutesha agaciro ikirego cya Jay-Z cyasabaga indishyi ku byangijwe izina rye.

Umugore washije jay-Z ku mufata ku ngufu yisubiyeho avuga ko ntaho bahuriye,ifoto:Igihe

Ibitekerezo