Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent, uzwi ku mazina ya Yago Pon Dat, yashimiye Bruce Melodie nyuma yo kumubabarira ku makimbirane bari bafitanye, bigatuma umuyoboro we wa YouTube witwa Yago TV Show wongera gukora nyuma y’igihe kinini wari umaze warafunzwe.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zirimo X na Instagram, Yago yagaragaje ko yishimiye kuba yarabashije kongera kumvikana na Bruce Melodie, amusaba imbabazi ku byabaye hagati yabo ndetse amwibutsa ko bagikomeje kuba abavandimwe nubwo bagiranye amakimbirane.
Yago yavuze ko uubwo butumwa bwe yabwanditse abikuye ku mutima, agaragaza kwicisha bugufi no gushimira Bruce Melodie ku bw’imbabazi yamuhaye.
Yagize ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie, ubu ni ubutumwa nanditse ku mugaragaro, mbikuye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi ku byabaye hagati yacu. Ayo makimbirane ntiyari ngombwa.”
Yakomeje ashimangira ko ibyabaye hagati yabo bitagomba gusenya umubano bari basanzwe bafitanye, kuko bagikomeje kuba abavandimwe.
Ati: “Uracyari umuvandimwe wanjye kandi nanjye ndi uwawe, uko ibintu byaba bimeze kose. Urakoze Mwami B.M.”
Ubu butumwa bwa Yago buje nyuma y’uko umuyoboro we wa YouTube, Yago TV Show, wongeye kugaruka, nyuma y’igihe kinini wari wari umaze ufunzwe mu buryo bwari bwarateje impaka mu bakurikirana imyidagaduro nyarwanda.
Mu magambo ye, Yago yagaragaje ko yicuza amakimbirane yagiranye na Bruce Melodie, ashimangira ko atari ngombwa ko abaho hagati yabo.
Kuba Yago yarahisemo kumusaba imbabazi ku mugaragaro byagaragaje ubushake bwo gushyira iherezo ku kutumvikana kwari hagati yabo no kongera kubaka umubano mwiza.
Bruce Melodie na Yago ni bamwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho Bruce Melodie yamamaye mu muziki, mu gihe Yago yamenyekanye cyane binyuze mu biganiro akora kuri YouTube, mbere y’uko na we atangira gukora umuziki.
Umuyoboro wa Yago TV Show wagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Yago, cyane cyane binyuze mu biganiro yagiranaga n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo.
Kugaruka kwawo ni inkuru nziza kuri Yago n’abakunzi be, mu gihe ubutumwa yageneye Bruce Melodie bugaragaza ko ashaka ko amakimbirane yabo asimburwa n’ubwiyunge ndetse bakongera kubana kivandimwe.
Ibitekerezo