Kamonyi: Umugabo arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusaza.

Text size
Umugabo w'imyaka 50 yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu rupfu rw'umusaza, ifoto: Igihe

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Birushyabagabo Juvenal w’imyaka 78, wishwe atewe icyuma mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi.

Birushyabagabo yari atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye, muri uyu Murenge wa Rugarika.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko, Iby’uru rupfu byabaye mu gicuku gishyira ku wa 3 Ukwakira 2026, ubwo abantu bagiye mu rugo rwa Birushyabagabo maze batangira kujegeza urugi.

Umugore we wumvise urusaku, yahise akangura umugabo we amusaba kujya kureba abari hanze. Birushyabagabo amaze kujya kureba ibyabaga ku muryango, umwe mu bari aho yamuteye icyuma, aramukomeretsa bikomeye ahita yitaba Imana.

Umugore we amaze kubona ko umugabo we yakomeretse, yatabaje abaturanyi. Bahise batabara, ariko bageze aho byabereye basanga Birushyabagabo yamaze gupfa.

Nta kintu abo bantu binjiye mu rugo rwa Birushyabagabo batwaye, nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi yamenye ibyabaye igahita itangira kubikurikirana, abapolisi bageze aho byabereye bagasanga uyu musaza yapfuye azize ibikomere yatewe.

CIP Kamanzi yagize ati: “Polisi yafashe umugabo w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo, gusa iperereza rikomeje.”

Umurambo wa Birushyabagabo Juvenal wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera asize umugore n’abana umunani.

Polisi yongeye gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo bishobora guteza umutekano muke, birimo gukubita, gukomeretsa n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Yibukije kandi ko umuntu wese ukekwaho ibikorwa nk’ibi afatwa, agakorerwa iperereza ndetse agashyikirizwa ubutabera mu gihe hagaragaye ibimenyetso bimushinja.

Umugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu rupfu rw’umusaza, ifoto: Igihe

Ibitekerezo