Umuhanzi wo muri Amerika akurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 14

Umucamanza wo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje ko umuhanzi David Anthony Burke, wamamaye ku izina rya D4vd, agomba kugezwa imbere y’urukiko akaburanishwa ku byaha bikomeye birimo kwica umwangavu w’imyaka 14, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushinyagurira umurambo we.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, nyuma y’iburanisha ry’ibanze ryamaze iminsi itanu. Muri iryo buranisha, ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Los Angeles bwabajije abatangabuhamya 12, bugaragaza ubutumwa bwo kuri telefone, amafoto y’ahabereye icyaha, inyandiko z’ibintu byaguzwe kuri interineti n’ibimenyetso byakusanyijwe n’abahanga mu iperereza.

Umucamanza Charlaine Olmedo wo mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles County yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bihagije kugira ngo uru rubanza rukomeze. Icyakora, icyo cyemezo ntigisobanuye ko D4vd yamaze guhamwa n’ibyaha ashinjwa. Azakomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzatanga umwanzuro wa nyuma.

D4vd w’imyaka 21 yahakanye ibyaha byose aregwa, birimo kwica Celeste Rivas Hernandez, wari ufite imyaka 14. Abunganizi be bavuga ko ubushinjacyaha butagaragaje ikimenyetso kidashidikanywaho cyemeza ko ari we wamwishe.

Umurambo wasanzwe mu modoka ye

Celeste Rivas Hernandez yaburiwe irengero muri Mata 2025. Umurambo we uboneka muri Nzeri uwo mwaka, nyuma y’amezi hafi atanu, mu gice cy’imbere kibikwamo imizigo cy’imodoka ya Tesla yari yanditswe kuri D4vd.

Iyo modoka yari yarakuwe mu muhanda ijyanwa ahabikwa imodoka zafashwe kubera ko yari imaze igihe iparitse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umukozi wa ho yaje kumva impumuro idasanzwe ituruka muri yo, ahamagara Polisi ya Los Angeles. Abapolisi bayisatse basangamo ibisigazwa by’umubiri wa Celeste.

Ibyo byatumye hatangira iperereza ryagutse rimara amezi agera ku icumi. D4vd yafashwe muri Mata 2026, nyuma ashyikirizwa urukiko aregwa icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, gukorera umwana utarageza ku myaka 14 ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushuinyagurira umurambo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yari amaze igihe afitanye na Celeste umubano utemewe n’amategeko. Buvuga ko uwo mubano watangiye Celeste akiri muto cyane, mbere y’uko uza kubamo ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubutumwa bwabanjirije urupfu

Mu bimenyetso byasomwe mu rukiko harimo ubutumwa Celeste yoherereje D4vd ku wa 22 Mata 2025. Ubwo butumwa bwari bukubiyemo amagambo y’uburakari n’iterabwoba, nyuma y’impaka zari zavutse ku bucuti D4vd yari afitanye n’undi mukobwa.

Muri bumwe muri ubwo butumwa, Celeste yavuze ko yashoboraga kwangiza umwuga n’ubuzima bwa D4vd. Yanamubwiye ko yari kubwira se amakuru ashobora kumushyira mu bibazo.

Ubushinjacyaha bushingira kuri ubwo butumwa buvuga ko D4vd yaba yaragize impungenge ko Celeste yashoboraga gushyira hanze umubano wa bo. Ibyo byashoboraga kumuteza ibibazo bikomeye by’amategeko no gusenya umwuga we wari umaze gutera imbere no kumuha amafaranga menshi.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 23 Mata 2025, Celeste yagiye mu rugo D4vd yari atuyemo mu gace ka Hollywood Hills. Yajyanyweyo n’imodoka ya Uber yari yoherejwe na D4vd, nk’uko inyandiko z’urugendo n’ubutumwa bwo kuri telefone zabigaragaje.

Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yaba yaramuteye icyuma nyuma yo kugera muri urwo rugo, akaza kwangiza umurambo we ashaka guhisha icyaha. Icyakora, ibyo byose biracyari ibirego bigomba kugenzurwa mu rubanza nyirizina.

Umupolisi Corey Farrell wo mu Ishami rya Polisi ya Los Angeles yavuze ko ubutumwa bwabonetse bwerekana ko D4vd na Celeste bari barigeze kujyana gusenga hamwe n’umuryango w’uwo mwana.

Farrell yanemeye ko iperereza ryagaragaje ko Celeste yaba yaragiye abwira D4vd imyaka itandukanye, rimwe akavuga ko afite imyaka 16, ubundi ko afite 18. Ariko ubushinjacyaha bushimangira ko ibyo bitakuraho inshingano z’umuntu mukuru zo kugenzura imyaka y’uwo agiye kugirana na we umubano, cyane cyane igihe ibimenyetso bigaragaza ko bari baziranye kuva uwo mwana akiri muto.

D4vd (Ifoto: CNN)

Impamvu y’ubwicanyi ivugwa n’ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yaba yarakoze ubwicanyi agamije kurinda umwuga we wari umaze kumwinjiriza akayabo. Buvuga ko Celeste yari yatangiye kumutera ubwoba ko azatangaza iby’umubano wa bo, mu gihe D4vd yari hafi gushyira hanze album ye ya mbere.

Icyo gihe yari umwe mu bahanzi bakiri bato bari gutera imbere cyane. Indirimbo ze zirimo “Romantic Homicide” na “Here With Me” zari zaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko TikTok, zimufasha kugirana amasezerano y’agaciro kanini n’inzu zitunganya umuziki.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Celeste yarashoboraga kuvuga ko yagiranye umubano w’ibanga n’umuhanzi ukuze byari gushyira iherezo ku mwuga wa D4vd ndetse bikamukururira ibirego.

Umucamanza Olmedo yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu yumvikana yatuma D4vd akurikiranwa ku cyaha cy’ubwicanyi kirimo ibindi bihe bidasanzwe, birimo gutegera uwahohotewe, gushaka inyungu z’amafaranga no kumwica agamije kubuza umutangabuhamya kuzatanga amakuru.

Iyo umuntu ahamwe n’ubwicanyi burimo ibi bihe bidasanzwe muri California, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu nta mahirwe yo kurekurwa by’agateganyo cyangwa igihano cy’urupfu. Ubushinjacyaha ntiburafata umwanzuro wa nyuma wo kumenya niba buzasaba ko D4vd ahabwa igihano cy’urupfu.

Mu bindi bimenyetso byatanzwe mu rukiko harimo inyandiko z’ibikoresho D4vd ashinjwa kuba yaraguze kuri interineti nyuma gato ya tariki ya 23 Mata 2025.

Umupolisi wakoze iperereza yavuze ko muri ibyo bikoresho harimo umufuka wabugenewe wo gushyiramo umurambo, imashini zifashishwa mu gukata ibiti, pisine yoroshye y’umwuka n’isuka. Byinshi muri ibyo bikoresho ngo byaje kuboneka mu igaraje rye, ubwo abashinzwe iperereza bajyagayo bafite uruhushya rwo kuhasaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikoresho byaguzwe mu rwego rwo kwangiza no guhisha umurambo wa Celeste. Bwashimangiye ko igihe byaguriwe, aho byoherejwe n’uko byaje kuboneka bikwiye kureberwa hamwe n’ibindi bimenyetso byo kuri telefone n’ibyavuye mu modoka.

Abunganira D4vd bo berekanye ko imashini zabonetse mu igaraje zapimwe ariko ntizibonekemo amaraso. Lauren Wallace, impuguke mu gusesengura ibimenyetso muri Laboratwari ya Polisi ya Los Angeles, yavuze ko izo mashini zitakomeje gupimwa ngo harebwe niba ziriho uturemangingo twa ADN nyuma y’uko ibipimo by’amaraso bitagize icyo bigaragaza.

Abunganizi bashingiye kuri ibyo bavuga ko ubushinjacyaha butagaragaje neza ko izo mashini zakoreshejwe mu cyaha. Ariko abashinzwe iperereza bavuga ko batabashije kubona indi mashini yo mu bwoko bwa Makita ifite uburebure bwa santimetero hafi 25, bavuga ko na yo D4vd yaba yaraguze nyuma y’urupfu rwa Celeste.

Abunganizi bavuga ko ibimenyetso bidahagije

Marilyn Bednarski, umwe mu bunganira D4vd, yavuze ko nta bimenyetso bihagije byemeza ko umukiliya we yari mu rugo mu ijoro rya tariki ya 23 Mata 2025. Yagaragaje ko nta mashusho ya camera z’umutekano yerekana D4vd ari aho ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabereye.

Ubwunganizi bwavuze kandi ko umuganga wasuzumye umurambo atashoboye kugaragaza mu buryo budashidikanywaho uko ibikomere bibiri byinjira mu mubiri wa Celeste byatewe. Kubera ko umurambo wari umaze igihe kinini warangiritse, hari ibimenyetso bimwe byari bigoye gusesengura.

Abunganizi banerekanye ubutumwa bwo ku wa 22 no ku wa 23 Mata, bavuga ko bugaragaza ko Celeste ari we wakomeje gusaba kujya kwa D4vd. Bavuze ko D4vd yabanje kumubuza kuza, aza kwemera kumwoherereza Uber nyuma y’uko akomeje kubitsimbararaho.

Bednarski yavuze ko nubwo D4vd na Celeste bari baratandukanye, D4vd yakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwereka urukundo no kumwitaho. Ubwunganizi bwongeyeho ko ababyeyi ba Celeste bari bazi ko bombi bafitanye umubano, ndetse ko bari barigeze gutanga icyemezo cyanditse cyemerera umwana kujyana na D4vd i Londres mu gihe cy’icyumweru.

Icyakora, kuba umubyeyi yaba yari azi ko umwana agendana n’umuntu mukuru cyangwa yaratanze uruhushya rw’urugendo ntibihita byemeza ko yemeye ibikorwa byose byashoboraga kuba hagati ya bo. Mu mategeko, umwana uri munsi y’imyaka igenwa ntashobora gutanga uburenganzira bwemewe ku mibonano mpuzabitsina n’umuntu mukuru.

Urubanza nyirizina ruzagaragaza byinshi

Nyuma y’iryo buranisha ry’ibanze, Umushinjacyaha Mukuru wa Los Angeles County, Nathan Hochman, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe ari agace gato gusa k’ibyo urwego ayoboye rwakusanyije.

Yavuze ko ubushinjacyaha buzashyira imbere y’urukiko ibimenyetso byose mu gihe cy’urubanza nyirizina. Biteganyijwe ko D4vd azongera kwitaba urukiko ku wa 31 Kanama 2026, agasomerwa ku mugaragaro ibyaha azaburanishwa. Urubanza rushobora gutangira mu minsi itarenze 90 nyuma y’iyo tariki, nubwo gahunda ishobora guhinduka bitewe n’ibyemezo by’urukiko cyangwa ubusabe bw’impande zombi.

Umuryango wa Celeste wakurikiranye iburanisha ry’ibanze uri mu rukiko, nubwo werekanywe amafoto n’ibindi bimenyetso bikomeye bijyanye n’urupfu rw’umwana wa bo. Umunyamategeko uwuhagarariye yavuze ko abagize uwo muryango bumvise baruhutse nyuma y’uko umucamanza yemeje ko D4vd agomba kuburanishwa.

Uru rubanza rwatumye ibikorwa by’umuziki bya D4vd bihagarara, birimo ibitaramo n’imishinga yari yarateganyije gushyira hanze. Rwanongeye gukurura ibiganiro ku mutekano w’abana, uburyo abahanzi b’ibyamamare bakoresha imbuga nkoranyambaga n’inshingano z’abantu bakuru mu kurinda abana umubano ushobora kubashyira mu kaga.

Kugeza ubu, ikibazo cy’ingenzi kizakemurwa n’urukiko ni ukumenya niba ibimenyetso by’ikoranabuhanga, ibyo abahanga bavumbuye, ibyaguzwe kuri interineti n’ubutumwa bwo kuri telefone bihagije kugira ngo byemeze icyaha ku rwego rutagira ugushidikanya gushyize mu gaciro.

D4vd akomeje gufungwa mu gihe ategereje urubanza. Nubwo ibirego ashinjwa bikomeye kandi umucamanza akaba yemeje ko hari impamvu yo kumuburanisha, azakomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe azahamwa n’icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha.

D4vd arashinjwa kwica Celeste Rivas Hernandez w’imyaka 14 (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo