Umuherwe wo muri Zimbabwe, Wicknell Chivayo, n’umugore we Lucy Muteke, bari mu bantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu Karere ka Marondera ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026.
Umuryango wabo wemeje urupfu rw’abo bombi. Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Paul Nyathi, yatangaje ko impanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kajugujugu yari irimo abagenzi bane n’abapilote babiri, bose bakaba barapfuye nubwo abatabazi bahise boherezwa aho aho iyo ndege yaguye.
Nk’uko televiziyo ya Leta, ZBC, yabitangaje, bari bavuye i Gandami mu gace ka Chikomba, aho bubakishaga inzu. Kajugujugu yaguye mu isambu ya Kudenga, nyuma y’iminota igera kuri 40 ihagurutse.
Herbert Chivayo, wavugiye umuryango, yavuze ko bashenguwe n’ayo makuru ku buryo babuze icyo bavuga. Icyateye impanuka ntikiramenyekana, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza.
Chivayo yari umuyobozi w’ikigo Intratrek Zimbabwe. Yamenyekanye kubera ibikorwa by’ubucuruzi, imibereho ihenze yakundaga kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga n’umubano yari afitanye n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika.
Mu mishinga ikomeye ikigo cye cyahawe harimo uwo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba i Gwanda, wari ufite agaciro ka miliyoni zisaga 172 z’amadolari y’Amerika. Uwo mushinga wamaze imyaka uvugwamo gutinda gushyirwa mu bikorwa n’amakimbirane yageze mu nkiko.
Chivayo yari yaranakorewe iperereza ku masoko y’ibikoresho byakoreshejwe mu matora yo muri Zimbabwe mu 2023. Icyakora, mu 2025, urwego rushinzwe kurwanya ruswa rwahagaritse iryo perereza, ruvuga ko nta bimenyetso rwabonye byemeza amakosa yakozwe na we cyangwa Komisiyo y’Amatora.
Uyu mucuruzi yari azwi kandi kubera guha imodoka zihenze n’amafaranga abahanzi, abayobozi b’amadini n’abandi bantu bazwi. Akenshi yatangazaga izo mpano ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyo mpanuka, avuga ko Chivayo yari inshuti ye. Yavuze ko azamwibukira ku bucuti bwabo, imbaraga yagiraga n’icyizere yari afitiye ubushobozi bwa Afurika bwo gutera imbere.

Ibitekerezo