Umuhungu wa Habyarimana yamaze kugera i Burundi
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean-Luc Habyarimana umuhungu wa Habyarimana Juvénal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda, yaba yageze mu gihugu cy’u Burundi mu ruzinduko rw’ibanga rutigeze rutangazwa n’icyo rugamije.
Ibitangazamakuru bitandukanye birimo bwiza bivuga ko Jean Luc Habyarimana ari i Bujumbura, aho atembera mu bice bitandukanye bya Gitega, Mabayi no kwa Gen Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Gen Ndakugarika.
Mu ngendo ze acungiwe umutekano n’abarinda umukuru w’igihugu ,hari hashize iminsi uyu mugabo agaragara mu bikorwa bya politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagiye yakirwa n’abayobozi bakomeye muri gahunda bikekwa ko zifite aho zihuriye no gukaza umubano hagati ye na FDLR n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.
usibye Jean Luc Habyarimana, hari amakuru avuga ko hari abayoboke ba FDLR barizwa mu ma Hotel menshi yo ku mazi Tanganyika .
Umuhungu wa Kayibanda nawe arabarizwa mu Burundi aho atuye Hafi ya Mont Sion Gikungu.
Raporo zitandukanye zerekana ko Jean-Luc Habyarimana afitanye umubano wa hafi n’umutwe wa FDLR na CNRD-FLN, akaba ashinjwa kubashakira inkunga no kubavugira ku mbuga nkoranyambaga.
Bivugwa ko u Burundi na RDC byerekanye inyota yo gukoresha imitwe nka FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi cyangwa ubw’u Rwanda ryemeza cyangwa rihakana uru ruzinduko rw’ibanga rwa Jean-Luc Habyarimana.

