AmakuruImyidagaduroShowbiz

Umukobwa wa Liliane Kabaganza agiye gukora ubukwe n’umosore wo ku Nkombo

Umukobwa w’umuhanzikazi Liliane Kabaganza witwa Joyce agiye kurushinga n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo ku Nkombo Marshall Secumi Etienne uzwi nka Marshall Mushaki.

Marshall Mushaki n’umukunzi we Joyce bakaba bashyize hanze integuza y’ubukwe bwabo bagaragaje ko buzaba tariki ya 1 Kanama 2026.

Joyce ugiye gukora ubukwe na Marshall ni umukobwa w’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Zaninka Liliane Kabaganza wamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka ishize.

Liliane Kabaganza kuri ubu asigaye abarizwa muri Kenya aho atuye aheruka mu Rwanda mu 2024.

Uyu mukwe wa Liliane Kabaganza nawe ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho akoresha amazina ya Marshall Mushaki akaba aheruka gusohora indirimbo ’Nzategereza’ yasohotse mu mezi ane ashize.

Uyu Marshall Mushaki  yamamaye ubwo yasohoraga indirimbo nka ’Ndi ku mavi’ na ’Suku.’

Marshall Mushaki, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Joyce akaba umukobwa wa Liliane Kabaganza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *