AmakuruImyidagaduroShowbiz

Umunyamakuru Robert McKenna yatanze inama zarinda ibyamamare kugongana n’inkiko

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna ukorera ikigo RBA (Rwanda Broadcasting Agency), yagiriye inama urubyiruko rukorera mu ruganda rw’imyidagaduro zabafasha kwirinda ibiyobyabwenge, urugomo no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari bimwe mu bikomeje gutera bamwe mu byamamare kugongana n’amategeko.

Mu gihe kitageze ku mwaka umwe, abantu benshi bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda bagiye batabwa muri yombi cyangwa bagakurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Mu baheruka gufungwa harimo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhohotera uwo babanaga uzwi nka Vava.

Hari kandi abandi bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye barimo Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, Uzabakiriho Cyprien Djihad, Ishimwe Patrick, Nizeyimana Didier ndetse na Niyigaba Clement.

McKenna yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibikorwa bishobora kurushyira mu bibazo by’amategeko.

 Yagize ati: “Mureke ibiyayuramutwe, mwirinde urugomo mukorera abandi cyangwa abo mwashakanye.”

Yakomeje asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bakorana n’ababifitemo ubumenyi, kugira ngo birinde gutangaza ibintu bishobora kubakururira ibibazo. 

Yanabasabye gushaka abanyamategeko babagira inama no gusoma amategeko abagenga.

Ibi bitekerezo bya McKenna bije mu gihe urwego rwa RIB rukomeje kwibutsa urubyiruko cyane cyane urukorera mu myidagaduro, ko kwamamara bitagomba kuba impamvu yo kurenga ku mategeko y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *