Umunyarwandakazi wakunzwe n’abarimo Davido yisanze ari kwivuriza Gitagata
Inkuru ya Mukaruziga Shakira w’imyaka 34 uri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kubera ibibazo bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge, ikomeje gutungura benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore yavuze ko urugendo rwe rurerure yanyuzemo rwamuvanye mu buzima bwo kuba umwe muri ba ‘Slay Queens’ bazwi i Kigali, rukamugeza mu buzima bwo kwakira ibyamamare i Dubai.
Uyu mugore wahisemo gusigara umwana we inshuti ze mu kiganiro yagiranye na [Igihe] Mukaruziga yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse afite imyaka 20 nyuma yo guterwa inda n’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umurundi wari utangiye kubaka izina muri ruhago y’u Rwanda.
Nubwo ngo yamukundaga cyane, yavuze ko nyuma yo kubana ubuzima bwaje guhinduka bubi bitewe no gucibwa inyuma no guhohoterwa.
Yavuze ko yahoraga abwirwa ko umugabo we ari kumwe n’abandi bakobwa bazwi, ibintu byatumaga ahora mu gahinda gakomeye.
Nyuma yo gutandukana na we, inshuti ze zamugiriye inama yo kujya gushakira ubuzima i Dubai.
Mu 2012 ni bwo yafashe indege yerekeza muri icyo gihugu, asiga umwana we mu Rwanda.
Agezeyo yinjiye mu kazi kazwi nka “Hosting”, aho yakiraga abakiliya mu tubari no mu tubyiniro two ku rwego rwo hejuru.
Avuga ko muri ubwo buzima yahuriye n’ibyamamare bikomeye birimo abaririmbyi nka Davido na Kizz Daniel, ndetse ngo yari aziranye n’abana b’abaperezida n’abandi bantu bafite amazina akomeye.
Shakira yavuze ko nyuma y’igihe gito ageze i Dubai, yahuye n’umuzungu wamukunze amuha 1,300$, amafaranga yavuze ko yamubereye intangiriro yo kwiyubaka muri uwo mujyi.
Nubwo ubuzima bwo muri Dubai bwari bwuzuyemo amafaranga, ibirori n’ibyamamare, ubu Mukaruziga avuga ko byaje kurangira yinjiye mu biyobyabwenge, ibintu byamugejeje muri Gitagata.
Inkuru ye yongeye gukangurira urubyiruko kudashukishwa n’ubuzima bugaragara ku mbuga nkoranyambaga, kuko inyuma y’amafoto meza n’ikirahure cy’ubwamamare hari ubuzima bushobora kurangira nabi.
Mukaruziga Shakira avuga ko nubwo yinjiye mu buraya twakwita mpuzamahanga bamwe bavuga ko bukorwa n’aba-Slay Queens, we atigeze abwinjiramo cyane ngo aryamane n’abagabo barimo ibyamamare byamukundiye i Dubai, ndetse ko icyamufashije gutindana na bo ari uko atabihaga ahubwo yabahuzaga n’abandi bakobwa.
Mukaruziga Shakira wamaze imyaka igera ku 10 ari ‘Umu-Slay Queen’ abaho azenguruka ibihugu bitandukanye aho yanezezaga abakiliya be bakamwishyura agatubutse, avuga ko benshi mu bakobwa baba muri ubu buzima baba bumva nta bundi buzima bwiza bubaho.
Ibyo yabonye muri iyo myaka 10 n’ingero zimwe na zimwe zihariye yabonye, yasanze amafaranga yavuye muri ibyo bikorwa abapfira ubusa.
Yageze n’aho atekereza ko Isi babamo ishobora kuba irimo imyuka mibi, kuko umugabo w’umukire ashobora kwishyura umukobwa amafaranga menshi batanaryamanye ariko bikarangira nta kintu kizima ayamajije.


