Umunyeshuri w’umusore wo muri Texas yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica mugenzi we w’undi munyeshuri amuteye icyuma mu gihe bari bahuriye mu marushanwa y’imikino ngororamubiri yabereye ku kibuga cya Kuykendall Stadium muri Dallas.
Karmelo Anthony, ubu ufite imyaka 19, yahamijwe n’urukiko kwica Austin Metcalf bari banganya imyaka. Icyo gihe, muri Mata 2025, bombi bari bafite imyaka 17. Abashinzwe iperereza bavuga ko abo banyeshuri batigaga ku ishuri rimwe kandi ko batari basanzwe baziranye, ariko bagiranye amakimbirane mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ibintu byarangiye Anthony ateye Austin icyuma.
Uru rubanza rwakurikiwe cyane muri Amerika, cyane cyane kubera ko rwahuriranye n’impaka zishingiye ku moko ndetse n’ikibazo cyo kwirwanaho. Abashinjacyaha bavuze ko Anthony yagambiriye kwica mugenzi we nyuma yo kumutera ubwoba, mu gihe abamwunganiraga bo bashimangiye ko yari ari kwitabara.
Mu iburanisha ryamaze igihe, ubushinjacyaha bwazanye abatangabuhamya barenga 20, barimo abanyeshuri babonye ibyabaye. Umuganga wakoze isuzuma ry’umurambo wa Austin yasobanuye ko icyuma cyamukomerekeje bikomeye mu gatuza kikagera no ku mutima, ari byo byamuviriyemo urupfu.
Ku ruhande rw’uregwa, hatanzwe ubuhamya bw’abanyeshuri n’umutoza w’imikino Adam Linwood, wavuze ko Anthony yari umunyeshuri urangwa n’imyitwarire myiza ndetse wari uherutse kugirwa kapiteni w’ikipe. Byongeye kandi, yari azwiho gutsinda neza amasomo ye.
Nyuma y’amasaha make inteko y’abacamanza ijya inama, yemeje ko Anthony ahamwa n’icyaha maze imukatira imyaka 35 y’igifungo. Ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo namara kurangiza kimwe cya kabiri cy’icyo gihano.
Icyakora, umuryango Next Generation Action Network ushyigikiye Anthony wanenze uburyo urubanza rwaciwe, uvuga ko mu bacamanza bafashe icyemezo nta n’umwe wari umwirabura. Icyemezo cy’urukiko cyakomeje guteza impaka muri Amerika, aho bamwe bavuga ko igihano cyahawe Anthony gikomeye cyane, mu gihe abandi bavuga ko ubutabera bwakozwe.

Ibitekerezo