Umuraperi Master Fire wamaze imyaka 18 yiga kaminuza agiye gukora ubukwe
Umuraperi Hakizimana Innocent uzwi nka Master Fire,watanze ibyishimo kuri benshi mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ishize agiye gushinga urugo ku wa 05 Nyakanga 2026,n’umukobwa bamaranye imyaka 18 bakundana.
Uyu muraperi w’imyaka 43 afite amateka yihariye mu buzima bwe bw’amasomo. Yatangiye Kaminuza mu 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare [ubu ni UR-Huye], ariko aza guhura n’imbogamizi zishingiye ku myitwarire yatumye ahagarikwa amasomo ndetse nyuma akaza no kwirukanwa.
Yongeye gusubira mu ishuri mu 2017 ajya muri UTAB, aho yize ibijyanye n’ingufu zisubira. Nubwo byari biteganyijwe ko asoza amasomo mu 2021, byaje kudindira kubera ibibazo by’amikoro, aza gufashwa na FARG mu 2022, bituma asoza amasomo mu 2023.
Nyuma yaje kurangiza kwiga yakurikijeho imishinga yo kubaka urugo dore ko ku wa 27 Ugushyingo 2025, we n’umukobwa bakundana Nyirahabimana Donatha basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata.
Ubukwe bwe n’umukunzi we buzaba 05 Nyakanga 2026 bugaragaza intambwe nshya mu buzima bwe, nyuma y’urugendo rurerure rwuzuyemo ibizamuka n’ibimanuka, haba mu muziki no mu buzima busanzwe.
Uyu muhango uzabanzirizwa no gusaba no gukwa, hanyuma hakurikireho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Muhororo, mbere y’uko abatumiwe bakirwa mu birori bizabera i Kigoma mu Butansinda.

