Umuraperi Sky2 yatawe muri yombi
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Hahirwabasenga Themotee wamamaye nka Sky2 binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki.
Sky2 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukumeretsa ku bushake no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba mu gihe dosiye iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuraperi Timothée Hahirwagusenga uzwi nka SKY2, aharutse gutangaza ko amakimbirane amaze igihe aranga urugo rwe n’umugore we Bakarere Sandrine ari yo yagejeje bombi ku cyemezo cyo gusaba gatanya (Divorce), ndetse ashimangira ko hasigaye gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko batandukanye mu buryo bw’amategeko.
Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko muri Mutarama 2022, nyuma y’imyaka myinshi babana. SKY2 avuga ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini baziranye, urugo rwabo rwakunze kurangwa n’amakimbirane ya hato na hato.

