Umuraperi Wiz Khalifa arahigwa na Polisi ya Romania
Wiz Khalifa ari gushakishwa na Polisi yo muri Romania, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’abanyabyaha bashakishwa (“wanted list”) nyuma yo guhamwa n’icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwe agakatirwa gufungwa amezi cyenda (9) .
Muri Nyakanga 2024, ubwo uyu muraperi yari mu iserukiramuco rya muzika ryitwa “Beach, Please! Festival” ryabereye i Costinești muri Romania, Wiz Khalifa yanyweye urumogi ari ku rubyiniro imbere y’abafana.
Nyuma y’ibyo Polisi yamufatanye ibindi biyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi birengeje garama 18.
Wiz khalifa yahise ashyikirizwa inkiko aburana kuri ibi byaha ndetse urukiko rwari rwamuciye ihazabu ya $830, ariko ubushinjacyaha bwarajuriye buvuga ko icyo gihano ari gito cyane ndetse ko yatanze urugero rubi ku rubyiruko.
Muri Gashyantare 2026, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Constanța rwememeje igihano cyo gufungwa amezi 9.Kubera ko uru rubanza rwarangiye mu buryo bwa burundu kandi akaba atari muri Romania ngo akore igihano yakatiwe Polisi y’icyo gihugu yahise imushyira ku rutonde rw’abashakishwa hashingiwe ku masezerano yo guta muri yombi abahamijwe ibyaha.
Kugeza ubu, ntiharafatwa umwanzuro harebwa niba Leta ya Romania izasaba Leta zunze ubumwe za Amerika kumwoherereza (extradition) ngo aze gukora icyo gihano.

