Umurinzi wa Perezida Salva Kiir yaciriweho ikoti ubwo yari amuherekeje mu irahira rya Museveni
Umwe mu barinda Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yagaragaye yaciriwe ikoti mu kavuyo k’abashinzwe umutekano kavutse ubwo yari aherekeje uyu mukuru w’igihugu mu irahira rya Museveni ryabaye kuri uyu munsi, ku wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026.
Ubwo Perezida Salva Kiir n’itsinda rimuherekeje bageraga ahabereye ibirori, habayeho kutumvikana hagati y’abashinzwe umutekano be n’abo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda (SFC – Special Forces Command) bari bashinzwe kurinda umutekano w’abashyitsi bakuru.
Ubwo bwumvikane buke bwaje kuvamo gusunikana no guterana amagambo, bituma umwe mu bashinzwe umutekano ba Uganda akurura cyane ikoti ry’umurinzi wa Salva Kiir witwa Alor Machol Lual riracika.
Nubwo ikoti rye ryari ryatandutse, uyu murinzi yashimiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera gukomeza akazi ke no kurinda sebuja kugeza ageze aho yari yagenewe kwicara, atitaye ku myambaro ye yari yacitse.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026. Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Kololo Independence Grounds i Kampala, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu.
Uyu muhango wari uteganyirijwe gukoreshwaho ingengo y’imari ya miliyari 9 z’amashilingi ya Uganda (asaga miliyari 3.5 Frw).

