AmakuruImyidagaduroShowbiz

Umuryango wa Sherrie Silver watandukanye n’umwe mu bana wafashaga

Umuryango wa Sherrie Silver Foundation watangaje ko utakiri gukorana n’umwe mu bana wafashaga witwa ‘Iranzi’, umuraperi akaba n’umubyinnyi muri uyu muryango.

Ni umwanzuro wafashwe kuva tariki 02 Gicurasi 2026, nyuma yo kubona ko indangagaciro z’uyu muryango zitagihura n’iza Iranzi n’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bahurize hamwe ariko bikananirana.

Uyu muryango watangaje ibi ibinyujije mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026.

Mu itangazo bashyize hanze uyu mwana bamwifurije amahirwe masa mu bindi bikorwa azerekezamo.

Mu minsi ishize uyu mwana yari amaze iminsi agaragaza ko ari gukora indirimbo ye nshya yise “Basare” yatunganyijwe na Producer Pakkage wo muri Country Records.

Ibi byari byateje impaka aho bamwe bibazaga niba akibarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation nyuma yo kugaragaza ko yatangiye gukora indirimbo ye ku giti cye.

Iranzj wabarizwaga muri Sherrie Silver Foundation yatangiye gukora umuziki ku giti cye (Photo: Instagram)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *